Rwamagana:Abana bagiye kuvoma umwe acibwa umutwe n'umuntu utaramenyekana abandi bakizwa n'amaguru

Umwana bivugwa ko yigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza wo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana,yagiye kuvoma ari kumwe n'abandi noneho umuntu utaramenyekana amukubita umuhoro amuca umutwe abandi bariruka barahunga,gusa ngo umutwe wabuze.

Byabaye ma saha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022,ubwo abana bari bavuye kuvoma mu gishanga ku mugezi witwa Kavura.Amakuru Realrwanda.com yamenye ni uko ngo bari abana barindwi bo mu murenge wa Gishari mu kagari ka Bwinsanga.

Uwahaye amakuru Realrwanda.com yagize ati"Abana bagiye kuvoma,ubwo bavuyeyo umwana umuntu arabirukana.Nyuma Umwana umwe bamubonye bamuciye umutwe ariko bawushatse barawubura.Umwana umwe wabibonye ntiyabashije kuvuga Kuko yahise agwa igihumure ajya muri koma ananirwa kuvuga".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gishari Niyomwungeri Richard yemereye Realrwanda.com ko ibyo byabaye ariko ko umwana umwe ariwe wishwe atemwe umutwe abandi bakizwa n'amaguru.

Ati"Ni abana bagiye kuvoma,bagenda ari barindwi bageze ahantu bavomera kuri Kano bahasanga umuntu wari wahikinze yambaye igisarubeti.Atera umupanga bariruka baba bavugije induru,uwari usigaye inyuma aramutema.Ubwo birutse bakwira imishwaro bamwe baza Kigabiro abandi baza bagaruka Gishari ariko bose dusize tubabonye kuko bari bakwiye imishwaro bajya kwihisha."

Ivomo rya Kavura riri hagati ya Gishari na Kigabiro  mu mudugudu wa Nyakabungo Akagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari.Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane andi makuru yisumbuyeho.Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutaramenya n'iba uwakoze ayo mahano yaba yafashwe ariko nitumenya ko yafashwe tuzabibatangariza.