Cardinal Kambanda yongeye kugaragaza agahinda yatewe n'imyanzuro y'i Vatican itiza umurindi abatinganyi

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Abakirisitu gusengera Kiliziya kuko yugarijwe bikomeye n’abashaka guhinyuza amategeko y'Imana,aho yatunze urutoki abamaze iminsi mu mpaka zigamije gusaba ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa umugisha na Kiliziya Gatolika. 

-Ibyo tubona muri iki gihe ni uguhinyuza Imana

-Urugo ni urw'umugabo n'umugore bakundana

-Babyeyi mugenzure abana banyu batazajyanwa mu mico mibi

Cardinal Kambanda yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu Misa y’Igitaramo cya Noheli yabereye muri Cathédrale yitiriwe Mutagatifu Mikayire ( St Michael), ku mugoroba wa Tariki 24 Ukuboza 2023 bucya ari Tariki 25 umunsi nyirizina wa Noheli.

Abivuze nyuma y'uko mu minsi ishize yavuze ko inyingisho za Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’ishyingiranwa zitigeze zihinduka, nk’uko ivanjiri iteganya ko hashyingiranwa umugabo n’umugore aho kuba abantu bahuje ibitsina, ashimangira ko ibyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina bitemewe.

Mu kiniga kinini n'agahinda mu mutima nk'umuntu wihaye Imana by'ukuri,Cardinal Kambanda wari imbere y’imbaga y’Abakirisitu bitabiriye igitambo cya Misa cyo kwitegura ivuka rya Yezu, yavuze ko muri ibi bihe hari abantu bafite umugambo wo guhinyuza Imana bashyiraho Ibyo itategetse.

Yagize ati “Ni ibintu tubona muri iki gihe gushaka guhinyuza Imana, tugomba kwitonda ntitugendere mu kigare, hari icyo gushaka guhinyuza Imana cyeze muri iki gihe.”

Aha yabihuje n’ibiherutse gutangazwa na Vatican by’uko ababana bahuje igitsina bagiye kujya bahabwa umugisha,ariko yongera gushimangira ko bidakwiye bitewe nuko urugo rugizwe n’umugabo n’umugore kandi baba bagamije kororoka.

Ati “Ngira ngo mwabonye impaka ziriho muri iyi minsi, abantu babana bahuje igitsina, umugabo akavuga ati nzashaka undi mugabo, umugore akavuga ati nzashaka undi mugore ndetse bagashaka kuyobya Kiliziya ngo ibemerere guhabwa umugisha nk’urugo.”

Cardinal Kambanda yakomeje ati “Ariko urugo rugizwe n’umugabo n’umugore bakundana, bunze ubumwe kandi ubumwe bw’indatana ndetse bagamije kubyara.”

Yavuze ko ibihe Kiliziya irimo byahanuwe kandi bikomeye bityo abizera n’abayoboke bayo muri rusange bakwiriye gusenga kugira ngo babashe kunesha.

Cardinal Kambanda ati “Mu Kiliziya rero turugarijwe ni ugusenga, Bikira Mariya i Kibeho yaratuburiye ati mwicuze, mwicuze Isi imeze nabi, musenge nta buryarya kandi musabire Kiliziya kuko ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije usange bwaratwinjiriye.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko Paul Mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri tumaze kumva yandikiye Tito, ni ukureka kugomera Imana, tukareka gutwarwa n’irari ry’iby’Isi kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubushishozi n’ubusabanira-Mana.”

Cardinal Kambanda yasabye ashikamye ababyeyi gukurikirana abana babo bakabaha uburere buboneye hato batazisanga nabo barinjiriwe n'imyuka y'ubuhakanyi n'ubuyobe.

Yagize ati “Babyeyi, nimurere neza abana banyu mushishikaye, mubatoza gukunda Imana no kuyubaha. Mumenye ibyo abana bacu bahugiyemo, ibyo bigishwa mu mashuri no mu mbuga nkoranyambaga, ejo natwe tutazatungurwa.”

Yungamo ati“Bavandimwe, Kirisitu yatuzaniye urumuri ngo dushobore kubona neza urukundo Imana idukunda, ineza n’umukiro Imana idushakira. Tugendere mu rumuri, iyo umuntu ari mu mwijima ntabwo amenya aho ari ndetse ntabwo amenya ibimukikije, agaciro kabyo n’uko bisumbana.”

Twabibutsa ko Tariki 18 Ukuboza 2023, nibwo Ibiro bya Papa Francis bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma, byashyize hanze urwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) ku bibazo bitandukanye byagiye bishyikirizwa Ibiro bya Papa.

Muri iyo nyandiko harimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingiye ku bitsina kuko abantu “bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”, bityo baba badakwiye guhezwa.

Papa Francis yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina baba bari mu byaha ariko ko badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.

Inyandiko ya Kiliziya, Fiducia Supplicans ikimara gusohoka, yakiriwe mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi.

Inama z’abepiskopi mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Nigeria, Zambia, Côte d’Ivoire, Kenya n’ahandi zahise zisohora amatangazo zigaragaza ko abakirisitu n’abihayimana bazo, badashobora kubahiriza iby’uwo mugisha ushobora guhabwa ababana bahuje ibitsina kuko bitari mu muco wabyo.