Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko basabye ko inama z'abayobozi za hato na hato zikorwa mu gitondo zihagarara,ahubwo zikajya zikorwa ku mugoroba kugira ngo amasaha yose yo kumanywa aharirwe guha abaturage serivise kuko aribo bakorera.Asaba Abaturage kuzajya bamubwira aho basanze umuyobozi atari ku biro,kugira ngo amusabe ubusobanuro nibishoboka yirukanww ahe umwanya abashoboye gukorera Abaturage.
Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu ruzinduko yakoreye mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022,ari kumwe na n'umuyobozi w'intara y'iburasirazuba CG Emmanuel Gasana ndetse n'inzego z'umutekano.Muri ako karere Minisitiri Gatabazi yasuye umurenge wa Rugarama ndetse n'uwa Remera mu karere ka Gatsibo.

Mu butumwa yagiye agarukaho,ni ubwo guha umuturage serivise nziza.Aha Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma yo gushyira umuturage ku isonga,inama z'abayobozi zikorwa mu masaha ya mu gitondo zakuweho zikajya zikorwa nimugoroba amasaha Abaturage baba bamaze guhabwa serivise kuko bagenzuye bagasanga kudaha umuturage serivise inoze,bikomwa mu nkokora n'izo nama za hato na hato.
Ati"Bamaze igihe bagaragaza ko serivise tubaha ari mbi,dukeneye kumenya ko ari mbi kugira ngo dusobanukirwe neza ariko hari n'icyo dutekereza kandi tubona harimo ibyo gusiragiza abaturage ukajya gushaka umuntu ku kagari ukamubura ngo yagiye mu nama ku murenge,ukajya kumushaka kumureba ku murenge ukamubura ngo yagiye mu nama ku karere,izo nama zitarimo gusubiza ibibazo by'abaturage twasabye ko zivaho.Inama z'abayobozi bajyamo bakora bazajye bazikora ku mugoroba nibashaka barare ku biro".

Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko hari igihe umuturage azinduka akajya kureba umuyobozi yagera ku biro,agasiragizwa ngo azaze ejo,nabwo yaza ku munsi yamubwiye,agasanga yagiye mu zindi nama zidashira.Aha yasabye abaturage ko nibaramuka bageze ku biro bagasanga abayobozi babo badahari,bazahita bamumenyesha maze akababaza impamvu.
Ati"Mu gitondo umuturage iyo abyutse afite ikibazo cyaba icy'akarengane,cyaba icya serivise ashaka kugira ngo agire ibyo ageraho by'iterambere,banyakubawa bayobozi azinduka yabaze,abyuka yahize.Arabara ati reka nzinduke,iyo ahageze yazindutse akabura uwamwakira,haba n'igihe uwaje nyuma amutanga kubona serivise kubera ko baziranye n'uwo ahasanze wowe waje mbere ukahirirwa sasita zagera bakajya kurya wowe ugasigara aho ngaho bagaruka nyuma ya sasita bati uracyari aho ngaho? Barangiza bati hari indi nama ya meya ivutse uzaze mu cyumweru gitaha cyangwa uzaze ejo.Ejo waza ugasanga bagiye mu nama ku ntara,ejo waza ugasanga ngo Minisitiri yabasuye,ubwo uwupfa aba yapfuye.Ibyo rero twasabye ko bihagarara bajye bakora inama zabo ku mugoroba.Nugera ku kazi ku murenge ugasanga gitifu ntawuhari ubwo ni ukutumenyesha akareka abashoboye bakajyaho bagatanga serivise".

Muri aka karere,Minisitiri Gatabazi yifatanyije n'abahinzi bo mu gishanga cya Cyampirita mu murenge wa Rugarama bibumbiye muri koperative y'abahinzi b'ibigori ya Coopcuma,mu gikorwa cy'umuganda udasanzwe wibanze ku gikorwa cyo gushyira ifumbire mu bigori bihinzwe muri icyo gishanga.Yasuye kandi ubworozi bw'inkoko bukorwa na koperative y'abahinzi b'umuceri ya COPRORIZ Ntende,asaba ubuyobozi bwayo gufasha Abanyamuryango bayo bagatera imbere ku buryo bufatika.Nyuma y'aho yifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Remera mu nteko y'abaturage.





English
Kinyarwanda


