Mu minsi ibiri gusa akarere ka Ngoma kegukanye ibikombe bitanu mu ngeri zitandukanye 

Ubwo hasozwaga imurikagurisha ryateguwe n’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba,Akarere ka Ngoma kegukanye ibikombe bine birimo icy’akarere kahize utundi turere mu kumurika neza no kuba karateguye neza,ni nyuma y'uko tariki 28 Kanama 2022,aka karere kegukanye igikombe cy’Imihigo ya ba Mutimawurugo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni imurikagurisha ry'intara y'iburasirazuba ryatangiye taliki ya 18 Kanama 2022 risozwa kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Kanama 2022.Nyuma yo kuba Akarere ka Ngoma karahize utundi turere mu kumurika neza, Urugaga rw’abikorera muri aka akarere rwahize izindi nganga z'abikorera mu tundi turere.Hahembwe kandi kampani ebyiri zo mu Karere ka Ngoma zikora ibintu bitandukanye mu buryo bwo guhanga udushya.

Urugaga rw’abikorere rwo mu Karere ka Ngoma nibo bahize abandi mu kwitabira imurikagurisha ku gihe no kuritegura neza.Habakurama Oreste, umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu karere ka Ngoma, yishimira ko nabo begukanye igokombe cyo kuba ariyo PSF yagaragaje imyiteguro myiza kurusha izindi PSF z’utundi turere.

Avuga ko ibi bibongereye imbaraga zo kuzakomeza gutegura neza ahaza h’abikorera mu yandi ma murikagurishwa.

Ati:“Muri PSF ni twe nk’Akarere kegukanye igikombe mu mikorere myiza,mu gutegura neza imurikagurisha kandi mbere.Ni ibintu byadushimishije kandi bitwongereye imbaraga,iyo umuntu yahembwe bimwongerera imbaraga zo gukomeza gukora ,kuko icyo tugambiriye nka PSF y’akarere ka Ngoma ni ukugira ngo PSF ize imbere mu bikorwa byose.Iy’ubutaha tuzashaka abantu benshi bamurika kugira ngo ibikorwa byabo birusheho kugaragara kandi abamuritse baragurishije cyane”.

Kampani yitwa Talent Family yo muri aka Karere ikora ibikoresho byo mu nzu nk’intebe,ameza n’ibindi by’imitako birimo ama vaze,amashusho y’inyamanswa, nayo yahembwe nka Kampani y’urubyiruko yahize izindi mu imurikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba mu guhanga ibishya. 

Nzayisenga Pierre uhagariye iyi Kampani yavuze ko bishimiye cyane iki gihembo kandi bibateye imbaraga zo kurushaho gukora cyane nk’urubyiruko.

Ati:”Twarishimye cyane kuko kampani yacu itangiye kumenyekana abantu bakaba babashije kubona ibyo dukora ko ari byiza.Ni ikintu gikomeye iyo abantu batubwiye ko ibintu ari byiza bidutera morari”.

Ikindi gikombe cyegukanwe ku mwanya wa mbere cyahawe Kampani yitwa Berwa Crochet ikora ibintu by’ubugeni bikozwe mu bikoresho bishaje (kubyaza umusaruro ibintu bitagikoreshwa) nko gukora ama vaze mu myenda ishaje, ama vaze akozwe mu mapine ashaje,n’amavaze akozwe mu macupa yaba ayavuyemo inzoga, ndetse n’ayavamo amazi ya purasitike ndetse n’imitako ikozwe mu masaro yo mu nzu imbere n’inyuma.

Umutesi Chantal uyihagarariye yemeza ko kuba yahembwe akaba uwa mbere mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, ari iby’agaciro gakomeye.

Ati:” Kuri njye ni ikintu gikomeye nakiriye neza cyane. Ni umugisha mba ngiriwe wo kubwirwa nti” Congratulations (Ishyuke) kandi ntabwo kumbwira ibi,ari ukumbwira kujya kwicara ni ukumbwira bati birasa neza ,ni byiza ni ukongeramo ingufu.Byanyeretse ko ibikorwa nkora byishimiwe”.

Ibi bikombe bitatu byabonetse tariki 29 Kanama ubwo imurikagurisha ry'intara ryasozwaga,byaje bisanga ikindi gikombe cy'akarere kahize utundi mu mihigo ya mutimawurugo mu ntara y'iburasirazuba ya 2021-2022,bakaba baracyegukanye ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mpambano N.Cyriaque yavuze ko imurikagurisha ari gahunda nziza yateguwe mu buryo bw’amarushanwa kandi ituma akarere kahaserukana umucyo.

Ati: “Ni gahunda ya PSF yateguwe n’Intara y'Iburasirazuba yo gushyiraho Imurikabikorwa n’Imurikagurisha ariko ririmo ikintu kimeze nk’amarushanwa kugirango abantu bose bagaragaze udushya,ku bwitabire bwiza no kumurika ibintu bifatika.

Kuba Akarere kacu katwaye ibi bikombe, yaba ku bantu ku giti cyabo ndetse n’akarere kitwaye neza muri rusange,ni ibintu tubona nk’imbaraga ziyongera muri PSF yacu hamwe n’akarere kuko twabiteguranye hamwe.Tubona ko tugiye gukomeza gufatanyiriza hamwe no mu bindi biri imbere, kugirango PSF ikomeze uruhari rwayo cyane cyane mu iterambere ry’akarere.Iyi motivation (kongererwa imbaraga) ituma abashoramari biyumvamo ko dufite urwego rw’abikorera rurimo gukora neza”.

Visi Meya Mapamabano akomeza yibutsa abikorera n’abashoramari hirya no hino mu gihugu, gushora imari yabo mu Karere binyuze mu bufatanye bw’abaikorera.Ubukerarugendo ku biyaga biri muri aka Karere birimo ikiyaga cya Sake, Mugesera na Birira.Avuga ko hari kubakwa ibikorwaremezo bizaborohereza birimo nk'umuhanda wa kaburimbo uhuza Ngoma n’akarere ka Bugesera watangiye gukorwa kandi urimo amahirwe ku bashoramari aganisha kugushora imari kuri ibi biyaga.