RDB mu nzira yo kwinjiza akarere ka Ngoma muri Visit Rwanda hakabaho na Visit Ngoma

Urwego rw’igihugu rw'iterambere RDB rwemeza ko amahirwe ari mu ishoramari n’ubukerarugendo ndetse n’ubuhinzi mu karere Ngoma, ari urufunguzo rukinjiza muri gahunda ya Visit Rwanda hakabaho na Visit Ngoma kuko usibye ibyiza nyaburanga bihari,hari n’ikibuga cy’indege cya Bugesera kiri hafi ya Ngoma ndetse n’umuhanda wa Kaburimbo uri kubakwa wa Ngoma-Bugesera,bizajya bifasha abashoramari bazashora imari muri Ngoma.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022,ubwo hasozwaga urugendoshuri rw’iminsi ibiri rwateguwe n’inama njyanama y’akarere ka Ngoma kugira ngo bazenguruke ibice bitandukanye bigize akarere bihere ijisho amahirwe ahari mu ishoramari n’ubukerarugendo.Ni urugendo rwari rwitabiriwe n’abajyanama,komite nyobozi y’akarere,Uhagarariye RDB ndetse n’abashoramari batandukanye rukazajya ruba buri mwaka.

Kugeza ubu akarere ka Ngoma kahisemo ibintu bitatu bigomba kuba akaranga k’akarere birimo ibihingwa bibiri aribyo urutoki n’inanasi ndetse n’ubukerarugendo bwaba ubushingiye ku muco ndetse n’ibiyaga binini bihari aribyo Sake na Mugesera hakiyongeraho na Birira.

Muberuka Celestin ufite Sake Beach ku nkengero z'ikiyaga cya Sake aho abantu basohokera ndetse bakidagadura bareba amazi y'ikiyaga cya Sake,avuga ko we yatangiye gukora ibikorwa bituma bagenzi be baza kuhashora imari ndetse ko abikora nk'uwikorera nubwo hari abashaka kumuca intege.

Akomeza agira ati"Ariko njye nkumva ibyo nahabonye, uburyo amaso yanjye anyereka agahita aha ubwonko, nkabona ko ari heza uwo tubashije kuvugana Ari mu gice cy'ubukerarugendo, nkamubwira nti 'ariko kuki utaza Sake na Mugesera'? Ndabizeza cyangwa ndababwira ko kuba dufite uyu mushinga uri hano,ariko tugira n'uruhare kugira ngo dukangurire abandi bantu baze gushora imari hano”.

Muberuka yasabye ubuyobozi kubafasha ku nkengero z’ibiyaga byose hagezwe ibikorwa remezo birimo amashanyarazi,amazi ndetse n’imihanda kuko hari bagenzi be b’abashoramari bategereje ko ibyo bikorwa byahashyirwa bakahashora imari ku bwinshi.

Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Ngoma,Banamwana Bernard,avuga ko urugendo bakoze rwari rucyenewe kuko hari byinshi babonye bishobora kuzamura iterambere ry’akarere mu buryo bufatika.

Ati“Twarebye byinshi,twasuye benshi,twabonye ibintu bamwe tutari tuzi y’uko biri mu karere hari n’iby’umuntu aba yumva ariko atarabigeraho,ariko uyu munsi twabyiboneye n’amaso yacu nta yindi ntumwa ducyeneye kugira ngo ituvugire ibyo twabonye”.

Banamwana yijeje abashoramari bashoye imari muri aka karere n’abifuza kuyihashora, ko kimwe mu byatumye hakorwa urugendoshuri,ari ukugirango barebe ibibazo byabangamira abashoramari,bityo ko ibikorwaremezo byagaragajwe nk’inzitizi ku bashoramari,ubuyobozi bugiye kwicara bukabishyira mu igenamigambi bigacyemurwa.

Ati"Hari ibibazo byinshi byavuzwe na Muberuka,ariko icyo namwizeza ni uko kimwe mu byatumye dutegura uru rugendo rwo kuzenguruka akarere,ni no kugira ngo n’ibyo bibazo bitandukanye tubyibonere n’amaso, hanyuma bigire uburyo bitekerezwaho bishyirwe mu igenamigambi rirambye ry’akarere”.

Intumwa ya RDB yatunguwe n'ibyiza nyaburanga yabonye muri Ngoma 

Intumwa y’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB,Gatete John,yavuze ko yishimiye urugendoshuri yakoze mu karere ka Ngoma,aruhuza n’amahirwe yagize yo gusoza umwaka neza atembera ibice nyaburanga bitandukanye bigize aka karere,ahantu yemeza ko yatunguwe n’ibyiza nyaburanga yahabonye.

Ati”Abanyarwanda bajya bavuga bati ‘akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze’.Njyewe bya ntunguye,najyaga nyura hariya ruguru mu muhanda ariko simenye uburanga buri aha ngaha(ku kiyaga cya Sake),twageze ku kiyaga cya Mugesera naho tuhabona uburanga buhari,iyo tubuhuje rero n’ibikorwa remezo bihari (ikibuga cy’indege cya Bugesera kiri hafi ndetse n’umuhanda wa Kaburimbo Ngoma-Ramiro) ibyo byose ni amahirwe.Noneho n’umuhanda wa gari ya moshi niho uzanyura.Ntabwo rero ibyo byose dukwiye kubipfusha ubusa”.

Gatete yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma kongera ibikorwa remezo hafi y’ibiyaga ndetse no kugaragaza igishushanyo mbonera cy’icyanya cyahariwe inganda kigiye kuhajya,kugira ngo bizorohere abashoramari bazaza kuhashora imari,bityo abizeza ubuvugizi buzatuma muri visit Rwanda hiyongeramo Visit Ngoma.

Ati“Njye icyo nabizeza,ubuvugizi turabukora ku buryo muri gahunda ya Visit Rwanda,njye navuga nti' turashyiramo na Visit Ngoma' kuko rwose aha hari ishoramari mu buryo bwose”.

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abashoramari kuza gushora imari mu karere ka Ngoma,ubuyobozi bwiyemeje kuzajya kuganira n’abashoramari bavuka muri aka karere aho baherereye hose,kugira ngo baze bafatanye na benzi babo guteza imbere akarere babyaza umuasruro amahirwe ahari mu ishoramari n’ubucyerarugendo.

Kugeza hari abashoramari batangiye gushora imari ku nkengero z’ibiyaga bya Mugesera na Sake harimo abashoye imari mu buhinzi nk’ahari kubakwa uruganda ruzajya rutunganya ndetse rukongerera agaciro umusaruro w’inanasi  ndetse n’uruganda ruzajya rukora imbuto zo gutera.Hari kandi imishinga y’ubucyerarugendo yatangiye gushyirwa mu bikorwa irimo uwa SAKE Beach na Lakeside Recreation Resort mu murenge wa ZAZA ndetse n’indi mishinga y’ubukerarugendo igiye gutangira irimo Rukumbuzi Residence,izubakwa mu murenge wa Rukumberi,Mugesera Lakeside Park mu murenge wa Mugesera.