Brig Gen Gakwerere wa FDLR yashyikirijwe u Rwanda yambaye impuzankano y'ingabo za RDC

Umutwe wa M23 washyikirije Inzego z’umutekano z'u Rwanda Brigadier Gen Ezéchiel Gakwerere wo muri FDLR uzwi ku mazina ya Sibo Stany  ndetse no ku yandi mazina ya Julius Mokoko ari kumwe n'abandi barwanyi ba FDLR.

Uyu yashyikirijwe u Rwanda ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya mbere Werurwe 2025.

Ni nyuma y'uko hari amakuru yagiye avugwa ko hari Umujenerali wo muri FDLR hamwe na zimwe mu ngabo bafatiwe mu mirwano na M23,mu gihe barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Umutwe wa M23 wamushyikirije u Rwanda ari kumwe n’abandi barwanyi ba FDLR barimo Major Ndayambaje Gilbert na bagenzi babo 12.

Uyu Brig Gen Gakwerere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,yari Umuyobozi wungirije w’ishuri rya gisirikare rya ESO/ Butare ashinzwe ubutasi, ibikorwa ndetse no guhugura.

Uyu Kandi akaba avuka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo muri Komine Rukara,ubu ni mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Kayonza.

Gakwerere yari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR mu rwego rwa politiki.

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari umuyobozi wungirije waryo.

Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu muri Butare.

Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.