Igikorwa cy’ubukwe gakondo muri Sudani y’Epfo cyari kimaze igihe gikurikiranwa n’abantu benshi cyageze ku musozo, aho Thon Chol Riak yasezeranye mu muco nyuma yo kwegukana inkumi bashimanye yitwa Atong Aguto Monyroor, ku nkwano ingana n'amadorari ya Amerika ibihumbi 77 .
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yemeje ko ubu bukwe bwabaye ku wa 1 Gashyantare 2026, bityo bushimangira ko aba bombi babanye nyuma y’amezi menshi abantu babakurikiranye cyane mu rugendo rwo gusaba no gukwa.
Ubu bukwe bwakurikije umuco w’abaDinka, aho imiryango itanga inkwano kugira ngo ubukwe bwemerwe ku mugaragaro.
Muri iki gikorwa, amatsinda abiri y’imiryango yagaragaje ku mugaragaro ko ashyigikiye abasore babo babiri batandukanye bifuzaga kurushinga na Atong Aguto Monyroor, bikurura amarangamutima n’ibitekerezo byinshi mu gihugu no ku mbuga nkoranyambaga.
Umuryango wa Awulian wabanje gutanga inkwano mu izina rya Mabior Abit Biar, igizwe n'inka 158,ihene zirenga 160,intama nyinshi,imitungo itandukanye,imodoka,ndetse n’amafaranga agera ku madorali ibihumbi 25 ( ayasaga miliyoni 36Frw).
Nyuma, umuryango wa Abang watanze inkwano irenze iyo, ushyigikira Thon Chol Riak, ikaba yarimo inka 297,amafaranga agera ku amadorali ibihumbi 77,000 (ayasaga miliyoni 111 Frw),ubutaka,indi mitungo itandukanye,ndetse n’inkunga yo kwigisha bamwe mu bo mu muryango w’umukobwa maze umusore ahita yegukana inkumi ubukwe burataha.
Ubwinshi n’uburemere bw’izi nkwano byateje impaka ndende, aho bamwe babibonaga nk’igaragaza indangagaciro n’umuco wabo, mu gihe abandi bagaragaje impungenge ku kuba inkwano zigenda zizamuka cyane.
Mu miryango myinshi yo muri Sudani y’Epfo, ubukwe bufatwa nk’ihuriro ry’imiryango n’amoko, aho gutandukanya abantu babiri gusa.Inkwano, cyane cyane inka, ifite igisobanuro gikomeye mu muco, ikajyana n’icyubahiro, gukomeza umuryango, ndetse n’icyubahiro mu bandi.
Ubu bukwe bwongeye gukangura ibiganiro ku buryo imigenzo gakondo igenda ihinduka mu gihe cya none, cyane cyane ku bijyanye n’icyizere, igipimo n’agaciro k’inkwano mu buzima bwa kijyambere.









English
Kinyarwanda


