Abatifuriza u Rwanda ineza bashatse bacisha make kuko ntabwo baturemye-Perezida Kagame 

Perezida Kagame yashimiye abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi baje kumushyigikira mu karere ka Musanze,abasezeranya kutazabatenguha kuko aribo babimusabye ariko anavuga ko abatifuriza u Rwanda ineza bari hirya no hino ku isi ntacyo barukoraho kuko ataribo Mana.

Ibi yabigarutseho  kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Busogo mu karere ka Musanze aho yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza yakirwa n’ibihumbi by’abaturage baje kumushyigikira.Aba bakaba bari baturutse mu turere twa Musanze,Nyabihu ndetse na Ngororero n'ahandi mu ntara y'Amajyaruguru.

Umukuru w'igihugu akaba n'umukandida w'umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yasezeranyije abaturage kutazabatererana kuko ibyo kuyobora ari nabo babimusabye ariko abasaba gukomeza kumuba hafi kugira ngo hakorwe byinshi byiza.

Ati “Mu kuza hano byari ukubashimira si ukubasaba amajwi.N'ubundi si mwe mwabinshyizemo!? Nonese mwabinshyiramo mukabintamo?.Kandi nabwo mubintayemo mufite ukundi mu bigenza njye nta mpaka.Akazi kose mwanshinze mu myaka ishize nagerageje kugakora muramfasha".

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora,bityo ngo abatifuriza u Rwanda ineza bashatse bagabanya ibikabyo kuko ataribo baremye Abanyarwanda.

Ati “Urebye aho tuvuye n'aho tugeze ubona hari icyo abantu bagitinya koko? Hari icyatubaho kirenze icyatubayeho? Niyo mpamvu Abo batifuriza u Rwanda ineza, bashatse bacisha make. Mpereye ku mazina mujya mwita abantu mu Kinyarwanda, hari izina ryitwa Iyamuremye, none se muri abo harimo ‘Iyaturemye’? Oya!! (Umuturage ati"Sibomana),nabyo ni izina nk’iryo.”

Umukandida wa RPF Inkotanyi yakomeje abwira abaturage ko iby’amatora nibimara kurangira bagomba gusubira mu nzira yo gukora, yo kubona u Rwanda nk’igihugu kimwe hanyuma iby’amajyambere bizaza byiruka.

Ati"Aya matora tugiye kujyamo ni igihugu, n'ay'abanyagihugu,ni Abanyarwanda bose bongera gusinyira kuvuga ngo uko dushaka kuyoborwa ni uku,uko dushaka kubaho ni uku,ariko icyo binavuze ni uko tugomba gukora Ibyo dusanzwe dukora ndetse kurushaho,bitujyana mu nzira y'amajyambere tugatana n'ubucyene". 

Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku mukandida w'umuryango RPF-Inkotanyi,Paul Kagame,hari n'indi mitwe ya Politiki yo yatanze abakandida-Depite ariko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu itanga uwa FPR Inkotanyi irimo PDI, PSD na PL,abayihagarariye bari baje gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora igaragaza ko muri aya matora ateganijwe Tariki 15 Nyakanga 2024,Abanyarwanda bangana na miliyoni icyenda n'ibihumbi magano atanu (9.500.000), bafite imyaka 18 kuzamura, bari ku lisiti y'itora. Abagera kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) bazaba batoye bwa mbere.Kuri iyi shuro, amatora azakorerwa kuri site z'itora 2.441 zifite ibyumba by'itora 7.400 mu Gihugu hose.