Abenjeniyere baratunga agatoki Leta ku kuba ikingira ikibaba abasiga icyasha umwuga wabo

Urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda ruvuga ko hari abenjeniyeri basaga 50% batari mu rugaga rw’abenjeniyeri  ahantu bashobora gukurikiranwa baramutse batubahirije amasezerano y’amasoko yo kubaka ibikorwaremezo baba batsindiye ariko ngo abenshi kuba ari aba Leta ngo kubakurikirana biragorana bikarangira basize icyasha umwuga w’ubwubatsi.

Ni bimwe mu byagarutsweho ubwo umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency international ishami ry’u Rwanda wasesenguraga raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye mu kwa 6 kwa 2022, ugaragaza ko amwe mu makosa yagaragayemo aganisha kuri ruswa.

Nyuma y’ibiganiro n’inzego zinyuranye byamurikiwemo ubusesenguzi bwa Tansparency International ishami ry’u Rwanda kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta y'umwaka warangiye mu kwa 6 kwa 2022 , Apolinaire Mupiganyi, Umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, agaragaza ko amakosa basanze yarakozwe n’ibigo n’inzego za Leta ashobora kuganisha kuri ruswa, by’umwihariko ku masoko ahabwa ba rwiyemezamirimo mu kubaka ibikorwaremezo bakabita bitarangiye ngo biba byapfiriye mu itangwa ry’amasoko.

Kuri Eng. Kazawadi Papias Dedeki ukuriye urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda, ngo nabo ubwabo birabagora gukurikirana abasiga icyasha umwuga wabo, mu gihe n’abakora nabi amasoko ya Leta birangirira aho ntawe ubakurikiranye.

Ati“Leta ari nawe mukoresha mukuru muri iki gihugu unakoresha abantu benshi,niyo ya mbere itubahiriza iyo ngingo.Ntabwo rero watwara mu rukiko urundi rwego na Leta ubwayo udafite icyo wayikoreho,njyewe nkumva rero ya mikoranire itanoze niyo itera ibi byose.Ingingo z’amategeko zirahari,kandi n’amategeko yagiyeho ariko kuva itegeko rigiyeho n’ubu ngubu dufite hejuru ya 50% y’abenjeniyire batari mu rugaga kandi abenshi ari abakozi ba Leta mukwiriye namwe kwibaza ngo ikibazo gifitwe nande.Ese wafungira umuntu wakoze ikosa rimwe kandi Leta abo yahaye akazi idatuma babyuhariza n’ibyo?”.

Kubana Richard, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake,avuga ko koko ibi bibazo bikeneye ubufatanya kw’inzego zitandukanye ndetse ngo hari icyo basigaranye nyuma y’ubusesenguzi bw’uyu muryango.

Ati "birasaba imikoranire kuri twese , haba Minisiteri y'ibikorwaremezo, urugaga rw'Abenjeniyeri, inzego z'ibanze na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu n'izindi nzego zishobora kuboneka zikaba zajyamo tugakorana, icyo twemeranyije tuzajya duhura mu buryo buhoraho kabiri mu mwaka turebe aho bitagenze neza dufatanye kubiha umurongo".     

Tansparency Internationa Rwanda, igaragaza ko bimwe mu bibazo bigikeneye kwitabwaho birimo ibikorwaremezo cyangwa indi mitungo ya Leta ishyirwaho bitizwe neza ntibibyazwe umusaruro, uturere tune twagaragayemo abakozi ba baringa batwaye arenga miliyoni 70 z'amafaranga y'u Rwanda, gahunda zigenewe gufasha abanyantege nke ndetse n’inyunganizi ya Leta yagenewe abanyeshuri bitinda gutangwa, byose ngo bikaba bishobora kugaragaramo icyuho cya ruswa.

Gusa TI-Rwanda yagaragaje ko nubwo hari amakosa yagaragaye ariko hari n’ibyo kwishimira kubera ko hari igabanuka ry’imishinga n’ibikorwa bitabwa bitujujwe na ba rwiyemezamirimo aho byavuye ku gaciro ka miliyari 95,4 Frw muri 2019/20 na miliyari 35,2Frw muri 2020/21 bikagera kuri miliyari 24,44 Frw mu 2021/22.