Abaturage bacururiza mu isoko ryo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke baganiriye na Igire.rw bavuga ko batswe amafaranga n’ubuyobozi bw’akagari bufatanyije n’abakozi ba Ngari, aho ayo mafaranga ngo yari ayamande yo kuba bataritabiriye umuganda rusange.
Aba baturage bavuga ko batari kwanga kwishyura amande nk’abantu batitabiriye umuganda, ko ariko babajwe no kuba ntanyemezabwishyu barahabwa yayo mafaranga ubu ukwezi ku kaba kurangiye batarayihabwa, bibaza niba ayo mafaranga yaba yarageze mu isanduku ya Leta bikabayobera.
Umuturage witwa Havugimana Emmanuel yagize ati: “twagomba kujya mu muganda njye sinabashije kujyayo kuko nta mushumba nari mfite nyuma ngeze aha ngaha barambwira ngo abatarakoze umuganda muratanga amafaranga ibihumbi bibiri n’ijana, ndavuga nti gutanga amafaranga ntacyo bitwaye ndayabaha ariko mbasaba ko bazaduha inyemeza bwishyu none twarategereje turaheba.”
Undi witwa Nirere Agnes yagize ati: “Abayobozi baraje ndababwira nti njye mfite imyaka mirongo itandatu sinkikora umuganda barangije bati ishyura amafaranga nta muntu w’imyaka mirongo itandatu udakora umuganda amafaranga ndayabaha, ariko nanjye nategereje ko bampa inyemezabwishyu ndaheba.”
Mukamusoni Alice we asaba ko hakorwa ubuvugizi bakabona inyemeza bwishyu cyangwa bagasubizwa amafaranga batanze.

Yagize ati: “niba ukwezi gushize nta nyemeza bwishyu turabona ubwo ikizere ko ayo mafaranga yageze mu isanduku ya Leta twagikurahe? Turasaba ko baziduha cyangwa bakadusubiza amafaranga twatanze.”
Kuruhande rwabashyirwa mu majwi n’abaturage twabashatse ngo twumve icyo bavuga kuri iki kibazo maze mu nshuro zose twahamagaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora umwe mu bakusanyaga ayamafaranga ntiyigeze yitaba telephone ye.
Twahise tuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ngo twumve niba buzi ibyiki kibazo, maze ku murongo wa Telephone umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu MUHAYEYEZU Joseph Désiré avuga ko atazi ibyiki kibazo, ariko yiteguye kubikurikirana.
Yagize ati: “Mubyukuri icyo kibazo sinkizi, ariko birumvikana ibyo abaturage bavuga, gusa ngiye kugikurikirana.”
Aba baturage bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bongeraho ko iki kibazo Atari ubwambere bakivuga, kuko n’ubuyobozi bw’umurenge bukizi ariko bukaba bwarinangiye ku kugira icyo buvuga gusa bakaba bavuga ko inzego zitandukanye zagirukurikirana bakarenganurwa.
Abaturage batswe amafaranga barenga makumyabiri, aho buri umwe yagiye atanga ibihumbi b’ibibiri n’ijana ngo yamande kuko atitabiriye umuganda.
Yanditswe na IGIRE .RW
English
Kinyarwanda


