Akiziritse ku muhora gashirwa kawuciye,The Ben yaciwe amande biturutse ku muntu wo kuri X 

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yahnwe na Polisi y'u Rwanda acibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kubera amakosa yakoze yo gutwara imodoka atambaye umukandara wagenewe kwambarwa mu modoka.

Ni nyuma y'uko kuwa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025 umwe mu bakoresha urubuga rwa X yanditseho abwira Polisi y'u Rwanda ko The Ben yishe amategeko y'umuhanda yo gutwara imodoka atambaye umukandara wabugenewe.

Uwo muntu uzwi ku mazina ya Edman Ishimwe yagize ati"u Rwanda rwacu ntawe uba hejuru y’amategeko kandi ntabwo tugira umuco wo kudahana bwana, @Rwandapolice uyu yitwa Mugisha Benjamin (The Ben) atwaye ikinyabiziga atambaye umukandara ndetse ari gukora amakosa akomeye mugihe atwaye ikinyabiziga mudufashe ahanwe".

Yakomeje asa n'uwutanga ikirego anasaba Polisi gufata The Ben vuba ngo ahanwe kuko itinze agiye kuyicika akigira hanze aho afite ibitaramo muri Canada n'ahandi.

Ntiyarekeye aho,kuko yarongeye yerekana The Ben ari kumwe n'itsinda rya Tuff Gang nabwo abwira Polisi ko ikwiye kumuhana by'intangarugero.Gusa urebye uko yabyegereje umutima atanga ikirego ababaye,birasa nk'aho hari ikibazo afitanye na The Ben.

Icyo gihe polisi y'u Rwanda yahise imusubiza iti"Murakoze ku makuru mutanze tugiye kubikurikirana".

Cyera kabaye The Ben yarahanwe acibwa amande angana n'ibihumbi 10Frw nubundi asanzwe yakwa umuntu wese wafashwe atwaye imodoka atambaye umukandara wabugenewe.

The Ben kubwe yemera amakosa yakoze,maze nyuma y'icyo gihano,anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye imbabazi abafana be ndetse anagira inama abantu kwirinda bakubahiriza amategeko y'umuhanda kugira ngo ntibazagwe mu bihano nk'uko byamugendekeye.

Yaguze ati "Ejo bundi mwabonye amashusho yanjye namamaza indirimbo yanjye ‘My name’ nakoranye na Kivumbi King. Nari mu modoka ntambaye umukandara, ikizira mu mategeko n’amabwiriza agenga abatwaye ibinyabiziga uko tuyahabwa na Polisi y’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati "Nitabye Polisi yacu kandi nabihaniwe. Mbasabye imbabazi mwese mbasezeranya kutazasubira ukundi ndetse no kwitwararika singwe mu makosa igihe cyose ndi mu muhanda.”

“Twese tuyubahe, tugereyo amahoro nk’uko Polisi yacu idahwema kubidukangurira.”