Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yarongoye Zuchu, mu muhango w’ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, wubahirije imigenzo ya Isilamu kandi witabiriwe n’abakuru b’imiryango.
Kuri iki cyumweru tariki ya Mbere Kamena 2025, Diamond yashyize kuri Instagram amafoto y’ubukwe bwabo, bambaye imyambaro y’umweru ya kisilamu. Amashusho agaragaza ko hari n’abakuru b’imiryango bitabiriye iyo mihango yihariye.
Nubwo atigeze yandika amagambo asa n’emeza byeruye ko ari ubukwe, Diamond yanditse amagambo yuje amayobera agira ati: “Nzi ko buri wese afite uko yishushanyiriza Diamond Platnumz n’ubukwe, ariko uyu munsi ndashaka kubabwira ko uyu Diamond Platnumz yigeze kurushinga mbere, kandi umunsi umwe nzababwira uko byagenze.”
Mu gihe benshi bari bakiri mu rujijo, kompanyi itunganya umuziki ya Diamond, Wasafi, yashyize hanze videwo zirimo ibihe by’urukundo bikomeye byabaye nyuma y’ubukwe. Mu mashusho, Zuchu yagaragaye avuga agira ati: “Umugabo wanjye. Twashyingiwe.”
Diamond yari yaratangaje mbere ko azashyingiranwa na Zuchu mbere ya Ramadhan 2025, ariko icyo gihe ntibyabaye. Byaje kongera kugarukwaho ubwo Diamond yari mu bukwe bwa Juma Jux, avuga ko we na Zuchu bazarushinga vuba. Gusa nyuma y’amatariki yagiye yimuka, Zuchu yagiye agaragaza akababaro ku mbuga nkoranyambaga.
English
Kinyarwanda


