Kirehe:Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w'imyaka 8 y'amavuko

Umugabo witwa Niyonkuru Seti uri mu kigero cy'imyaka 30 y'amavuko wo mu mudugudu wa Kiyovu akagari ka Mubuga umurenge wa Musaza akarere ka Kirehe, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w'umukobwa ufite imyaka 8 y'amavuko nyuma y'uko yigeze no kumusambanya afite imyaka itatu.

 Amakuru agera kuri Realrwanda.com,avuga ko Niyonkuru yasambanyije umwana we yibyariye kuwa kane tariki 13 Mata 2023 amubuza kubivuga ariko nyuma umwana yabibwiye umuturanyi wabo, ubwo Niyonkuru atabwa muri yombi nyuma y'iminsi ine,ni ukuvuga ku Cyumweru tariki 16 Mata 2023.

Bayavuge Peteronira aho uwo mwana yahungiye amaze gusambanywa na se,avuga ko uwo mugabo atari ubwa mbere yasambanyije uwo mwana ngo kuko yigeze kumusambanya n'ubundi afite imyaka itatu y'amavuko amushukishije igikoma.

Ati" Ejo(ku wa Gatandatu) mvuye guhinga umwana namusanze mu rugo iwanjye arambwira ngo umva nkubwire.Arambwira ati papa yankoreye ibifuti.Ndamubaza nti ese Ni ibifuti bimeze gute? Ati yaramfashe aransambanya none ndimo kwihagarika nkababara".

Akomeza agira ati"Ubwo nta nubwo ngo byari bibaye ubwa mbere abikoze kuko yigeze kumusambanya avuye kwiga mu ishuri ry'incuke amushukisha igikoma ,aho yamubwiye ngo naze amuhe igikoma ubwo amujyana mu nzu amukorera amafuti nk'ayo yo kumusambanya".

Umukuru w'umudugudu wa Kiyovu Sibomana Xaveur yabwiye Realrwanda.com ko uwo mugabo yasambanyije umwana we yibyariye ariko amakuru batinze kuyamenya.

Ati"Uwo seti, yasambanyije umwana we ku wa kane.Twabimenye nka saa moya z'ijoro zo kuwa Gatandatu tubibwiwe n'umudamu w'aho uwo mwana yahungiye".

Umunyambanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Musaza Bihoyiki Leonard, yemereye Realrwanda.com ko Seti yasambanyije umwana we,nyuma umwana arabivuga maze uwo mugabo ahita atabwa muri yombi.

Ati"Yari yaramubyaye hanze akaba afite n'umugore babyaranye,baza kugirana amakimbirane umugore arahukana ajya iwabo.Ubwo rero uwo mugore yahukanye asigarana n'uwo mwana,akana aza kugasambanya kabanza kubihisha ariko nyuma kabibwira umuturanyi.Ubwo umuturanyi abibwira ubuyobozi,nibwo natwe twakurikiranye akana turakabaza katwemerera ko yagasambanyije ubwo tukageza kwa muganga ise tumushyikiriza RIB".

Gitifu Bihoyiki,yasabye abaturage kujya bagira amakenga baramutse babonye umuntu ufite imyitwarire idahwitse maze bagatanga amakuru kugira atangire asuzumwe kugira bakumire icyaha kitaraba.

Ati"Turasaba abaturage kwirinda ubusinzi.Turabasaba kugira amakenga bagatanga amakuru abantu bagakurikirana umuntu nk’uwo hakiri kare.Nk’uwo mugabo wasambanyije umwana we,ibyo aribyo byose yari asanzwe afite imyitwarire mibi.Ubwo rero n'abajya gutanga abana bakabanza bagasuzuma ku buryo ureba niyo yaba ari Umubyeyi ,ariko afite umutima wa kinyamaswa.Ubwo bayatanga natwe tugakurikirana hakiri kare icyaha kitaraba kuko umuntu usambanyije umwana aba amuvukije ubuzima ntaho yaba atandukaniye n'umwicanyi".

Niyonkuru akimara gufatwa yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB Kigarama.Naho umwana ahita ajyanwa ku bitaro bya Kirehe guhabwa ubufasha muri Isange one stop center.