Gakenke: Abatujwe mu Mudugudu utangiza ibidukikije ntibakikanga ko batwarwa n’inkangu

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke bari abatuye mu manegeka barishimira ko bubakiwe inzu mu buryo butangiriza ibidukikije bagakurwa mu manegeka mu gihe wasangaga ngo ntawusinzira kubera kwikanga ko inzu ye yatwarwa n’ibiza.

Ni inzu zubatswe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire mu rwego rwo gufasha aba baturage bari batuye mu manegeka kubaho batekanye.

Uwitwa Mukabatsinda Clementine yagize ati:’’Njyewe nari ntuye mu manegeka, ariko aho batuzamuriye hepfo aho twabaga bakatuzana muri izi nzu nziza twumvise twishimye kuko mbere wasangaga imvura igwa ugasanga turikanga ko yadutwarana nibyacu’’.

Muzatsinda Antoine nawe yunzemo  ati”Ubu turashima ko twatujwe muri izi nzu nziza, twavuye mu manegeka aho twararaga rwantambi twikanga gutwarwa n’ibiza. Urabona ko turi mu nzu nziza twahawe na leta, turishimye cyane muzadushimirire Nyakubahwa Paul Kagame”.

Umuyobozi Charles Sindayigaya Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA akaba n’umuyobozi w’umushinga LDCF III avuga ko kubakira aba baturage ari uko bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, nagirwa inama yo kubungabunga ibidukikije kugirango bizane umwuka mwiza haterwa ibiti muri uyu Mudugudu.

Ati”Twafashije abaturage bari batuye hasi mu manegeka, twaje kuganira n’akarere uburyo dushobora gutuza aba baturage bahoze hariya hasi mwabonaga, kuburyo ubu ubuzima bwabo butari mu kaga”. tunafasha abaturage mu bintu bitandukanye harimo gufata amazi ,gukanguria aba abtuareg gucana batangiriza ibicanwa. Iyo tumaze kububakira turicarana nabo tukababaza tuti imishinga ishobora kubateza imbere ni iyihe,bahitamo itandukanye harimo abahitamo ubwoirozi ,abandi ubudozi..”.

Umuyobozi wakarere ka Gakenke  yishimira ko uyu mushinga w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA wabafashije kugaba ibibazo aba baturage bariguhura nabyo

Umuyobozi wakarere ka Gakenke  yishimira ko uyu mushinga w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA wabafashije kugaba ibibazo aba baturage bariguhura nabyo  abaturage bahawe izi nzu kuzifata neza.

 Ati”Hari kubakwa amazu meza,  aho ari kubakwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire RHA ariko ikigo REMA nacyo gifite inshingano yo kunoza uko abaturage bazatura bahumeka umwuka mwiza mu kwita kubidukikije harimo gutera ibiti, mbese uyu Mudugudu ukaba icyatsi kibisi ku buryo umuyaga utazaza ngo uhungabanye ibiti by’imbuto ziribwa uko batuyemo babashe no kurya imbuto. Birumvikana ko ari umushinga mwiza kandi munini wishimiwe.”

Uyu Mudugudu wa Muzo IDP Model Village, wubatse mu buryo butangiza ibidukikije, aho buri nzu iba ifite ikigega cy’amazi, hakazubakwa Agakiriro, Ibibuga by’imyidagaduro.