Hari amategeko y’igihugu adusaba gukorana n’itangazamakuru-Meya Gasana Stephen

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko gukorana n’Itangazamakuru bitari gusa mu mahitamo yabo nk’abayobozi kuko ribafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo, ahubwo ngo hari n’amategeko asaba abayobozi gukorana naryo.

Ibi ybigarutseho mu Kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere taliki 28 Mata 2025 nyuma yo y’igikorwa cyo gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere biri muri aka Karere kunganira umujyi wa Kagali.

Ibi kandi birahuzwa n'uko mu bihe bitandukanye hari bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Ntara y’iburasirazuba, bagiye bagaragaza imbogamizi mu mubano wabo mu by’akazi n’abashinzwe itangazamakuru n’inozamibanire (Public Relations,Media&Communications Officers) mu turere dudandukanye tugize intara y’Iburasirazuba ndetse n’Abayobozi batwo. Hari aho usanga bigorana kubona amakuru mu gihe umunyamakuru akeneye gukora akazi ko gutunganya inkuru.

Bamwe banyamakuru bavuga ko hari aho usanga hari abayobozi barohereza abashinzwe inozamibanire n’itangazamakuru kubera ko bombi babyumva,bakumva akamaro k’itangazamakuru.Hari kandi aba Meya bakunda gukorana n’itangazamakuru ariko ugasanga abashinzwe itangazamakuru n’inozamibanire badakora akazi kabo neza kandi ntibumve ko itangazamakuru ryaba umuyoboro wabafasha mu iterambere ry’akarere ndetse no kukamenyekanisha.

Hari abashinzwe inozamibanire n’itangazamakuru usanga badakora yewe n’abayobozi babo ugasanga ntibabyitayeho ubwo bigahumira ku mirari.

Itegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru mu ngingo ya mbere y’iri tegeko; ivuga ko abaturage n’abanyamakuru bagomba kubona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abakorera.Ivuga ko kandi amakuru ari ibyakozwe, ibigamije gukorwa n’ibyavuzwe bikubiye muri raporo,inyandiko z’amatangazo, amashusho, ubutumwakoranabuhanga ,ibitekerezo,inama, amatangazo yagenewe abanyamakuru, amabwiriza, amateka n’ibyemezo, ibitabo bya gahunda za Leta n’ibindi byo mu buryo ubwo aribwo bwose bugamije inyungu rusange. 

Nyuma yo gusura ibikorwa ubwo yagiranagana ikiganiro  n’itangazamakuru Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yagaragaje ko akarere kiteguye kandi kizeza abanyamakuru gukorana n’itangazamakuru kuko bitari mu bushake gusa ahubwo biri no mu itegeko mu nshinagano zabo.

Ati ”Iki gikorwa ubwacyo ni ikimenyetso kibereka ko twumva akamaro ko gukorana n’itangazamakuru.Turabizi neza ari Komite Nyobozi y’Akarere,ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi dukorana, ko tudashobora kugera ku nshingano zacu tutarimo dukorana neza n’itangazamakuru.Ikindi cya kabiri ni uko hari n’amategeko abigenga,gukorana n’itangazamakuru ntabwo ari uko umuntu ashatse kubihitamo gusa,hari amategeko y’igihugu adusaba gukorana n’itangazamakuru.

Ubwo rero nkaba mbizeza ko tuzakomeza kwiyubaka kugirango dukorane neza kandi namwe nizeye ko aho muzajya mubona bitameze neza,muzajya muhatwereka tukahanoza kugirango turusheho gukorana neza”.

Abanyamakuru basaba ko abayobozi bakwiye urugero rwiza mu mikoranire n’itangazamakuru kuko ari imwe mu nzira zo kugaraza ibikorwa binyuranye by’iterambere.

Muri iri tegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru mu ngingo yaryo ya 4,havuga ko mu makuru umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo ;amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange ,kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera ku buyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.