Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashyize umucyo ku kibazo cy'abamotari bamaranye imyaka myinshi,cy'uko mu mwuga wabo ntacyo binjiza bitewe n'amafaranga y'umurenge batanga mu bintu bitabdukanye kugira Ngo bemererwe gukomeza gukora.
Ni kimwe mu bibazo umukuru w'igihugu yakiriye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 aho ari mu karere ka Ruhango mu ruzinduko yatangiye kugirira mu ntara,akaba yarutangiriye mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Ruhango.
Umwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto Bizimana Pierre wo mu karere ka Ruhango,yabajije ikibazo cy'uko bishyura amafaranga menshi y'ubwishingizi ndetse n'ibindi bitandukanye,bigatuma ayo bakorera ntacyo abamarira ahubwo bigasa nk'aho bakorera abandi bitewe n'uko yose yigira muri ibyo bishyura ntibagire icyo basagura.
Ati"Abamotari sinzi niba mu bibona,twebwe dukorera mu Ruhango ariko twumva za Kigali Aho ngaho bigaragambya ariko imyigaragambyo tuzi ko itemewe ibyo Ari byo Byose nkeka ko bababuze kugira ngo bakibabwire".
Akomeza agira ati"Dufite ikibazo cya asiranse ihenze cyane ku buryo moto yanjye nyishyura amafaranga ibihumbi 165frw,tukishyura ibintu bitandukanye, otorizasiyo,ipatante,umusoro ku nyungu,tukishyura ibintu byinshi ku buryo utabasha kuba wagura umwenda cyangwa ngo urihirire umwana mu ishuri.Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire".

Perezida Kagame yahise amusubiza Ati"Ndabyumva, ndabyumva".
Perezida Kagame yahise ahamagara Minisitiri w'ibikorwa remezo Dr Nsabimana Ernest avuga ko ku bufatanye n'izindi nzego bireba bagiye kugicyemura.
Ati"Your Excellence (Nyakubahwa) mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba gicyemutse".
Perezida Kagame yakomeje agira ati"Kuki izo nzego zitagira aho zihurira ngo zorohereze abantu? Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye.Turaza kugicyemura".
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abamotari basaga ibihumbi 44,ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali honyine habarurwa abasaga ibihumbi 25 abasigaye bakaba abakorera mu ntara enye z'igihugu.
English
Kinyarwanda


