Dimitiri Nkundabagenzi Charile yagizwe Diyakoni wa Paruwase ya Orthodox Nyamata mu karere ka Bugesera . akaba yasabwe gukora neza inshingano ahawe no kwitangira umurimo wa kiliziya muri byose.

Mu igitambo cya misa cyayobowe n’ umushumba wa kiliziya ya Orthodox y’uBurundi n’u Rwanda, Musenyeri Innocentios Byakatonda ,yasabye Diyakoni Dimitiri Nkundabagenzi Charile kugira ubwitange ,munshingano ahawe na kiliziya ya Orthodox mugukomeza kuba hafi yabazajya bamugana bose mukubasengera no kubaha ubujyanama bubakomeza .
Mu 1953, nibwo Idini rya Orthodox ryazaga mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba ritangira gukorera mu Burundi ariko mu 2009 nibwo Theodoros II yashinze Diyoseze y’u Burundi n’u Rwanda. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abayoboke b’Idini rya Orthodox basaga ibihumbi 5 [5000].


iyi nikiriziya shya irimo kubakwa mukarere ka rwamagana
Umwanditsi Habanabakize Jean Chrisostome
English
Kinyarwanda


