Nyagatare:Bye bye Vacance yabaye umwanya w'impanuro ku banyeshuri basubiye kwiga[AMAFOTO]

Abanyeshuri bavuye mu biruhoko bagiye gusubira ku ishuri bibukijwe ko ntakindi bagomba kwitaho igihe bari ku ishuri usibye amasomo yabo, no kwibuka it r impamvu bari ku ishuri kuko ibyo bizabaha umusaruro mwiza ndetse binabafashe kugera ku ntumbero bifuza.

Byabaye tariki 5 Kanama 2025 mu karere ka Nyagatare Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare ubwo bari muri gahunda yiswe Nyagatare bye bye vacance.Ubwo ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare bwifatanyaga n' abanyeshuri gusezera ibiruhuko banitegura gusubira kwiga.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye gahunda ya Nyagatare bye bye vacance bagaragaje impano zigiye zitandukanye bafite zirimo imbyino gakondo, imbyino zisanzwe, karate ndetse n' izindi zigiye zitandukanye.

MUGISHA Fred nawe yari yitabiriye iyi gahunda yavuze ko yishimye Kandi yungutse byinshi bitewe n' inama yagiriwe.

Yagize ati "Njyewe ndishimye kuba ubuyobozi bw' Akarere butekereza gahunda nziza nk'iyi yo kuduhuriza hamwe bakatugira inama mbere y'uko dusubira ku ishuri, hano tuhungukiye byinshi, nk'ubu ntayindi gahunda njyanye usibye kwiga".

UMUTONIWASE Anitha yavuze ko nawe anejejwe n'iyi gahund kuko itumye yongera guha agaciro ishuri ndetse nicyo aba yagiye kuzana ku ishuri.

Yagize ati" ubu harabura iminsi mike ngo dutangire kwiga, hari igihe wasangaga umuntu ari ku ishuri ariko ugasanga yibere mu bindi bimunezeza akibagirwa ko intego nyamukuru yamujyanye ari ukwiga, ariko ubu turabimenye kandi tuzashyira mu bikorwa ibyo tubwiriwe aha".

Umuyobozi w' Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MATSIKO Gonzague yasabye abanyeshuri kujyana impinduka ku bigendanye n' imyigire yabo.

Yagize ati"Iyo umunyeshuri agiye kwiga ise na nyina basigara bonyine bifasha imirimo bavuga bati umwana wacu yagiye kwiga, hanyuma wowe munyeshuri iyo wangije igihe uba wumva udahemutse?".

Yakomeje agira ati"Umuntu uri ku ishuri akangiza igihe aba ahemuka mu buryo bwinshi harimo guhemukira ababyeyi bamutumye, nawe ubwe aba yihemukira, utibagiwe n'abazamukomokaho, urumva ko rero ishuri ari iryo kubahwa mu buryo bw'ingeri zose .

Muri rusange ubuyobozi bw' Akarere ka Nyagatare bwashyiriyeho abanyeshuri bari mu biruhuko gahunga yo kwiga imashini ku buntu.Ni gahunda yaberaga ku kigo cy' urubyiruko cya Nyagatare, ubu abenshi basubiye kwiga bazi imashini.

Tuyizere Adam/Realrwanda.rw