UKC Ngoma: Jarama igaraguye Kibungo igera ku mukino wa nyuma[AMAFOTO]

Umukino w'ishyiraniro wahuzaga ibigugu mu mupira w'amaguru mu karere ka Ngoma aribyo umurenge wa Kibungo n'uwa Jarama warangiye ikipe ya Jarama itsinze iya Kibungo biyiha itike yo kugera ku mukino wa nyuma izahuramo n'ikipe y'umurenge wa Rurenge.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025 saa cyenda ubera kuri Stade ya Ngoma.Uyu mukino wabanjirijwe n'uwahuje ikipe y'umurenge wa Rurenge na Mugesera wabaye saa saba.

Ikipe y'umurenge wa Jarama yageze kuri uyu mukino wa 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe y'umurenge wa Gashanda naho ikipe y'umurenge wa Kibungo yari yasezereye umurenge wa Karembo.Ni mu gihe ikipe y'umurenge wa Rurenge,yageze muri 1/2 nyuma y'uko yari yasezereye umurenge wa Rukira naho Mugesera yari yasereye Rukumberi.

Ihuriro rero ryabaye ihundo,saa saba ikipe ya Rurenge ikina n'iya Mugesera birangira Rurenge itsinze Mugesera ibitego 3-2,bityo Rurenge igera ku mukino wa nyuma.

Uguhiga ubutwari muratabarana

Umukino karundura wabaye saa cyenda uhuza ikipe yitwa ko ari iyo muri zone y'umujyi ni ukuvuga ikipe y'umurenge wa Kibungo ndetse n'ikipe yaturutse muri zone y'Igisaka cy'imirenge ariyo umurenge wa Jarama.

Mbere y'uko umukino utangira,hanze y'ikibuga uguhigana ubutwari byari byinshi ku bafana b'impande zombi dore ko bari bawitabiriye ku bwinshi.

Kumenya uburemere bw'uyu mikino,ni uko abafana b'ikipe y'umurenge wa Jarama bavuye iwabo  n'iyonka,bamwe baza ku magare abandi baza kuri za moto.Ibyo binyabiziga byari byiganje muri parikingi ya stade ya Ngoma usibye ko ari nini ariko iyo iza kuba nto ntibyari buhakwire.

Ubwinshi bw'abafana muri stade ya Ngoma,bwagereranywaga n'igihe ikipe ya Etoile de l'Est iba yakiriye ikipe y'Abanyarwanda Gikundiro Rayon Sports.Gusa n'ubwo aba Jarama aribo bari baturutse kure ahantu bakoresha hafi amasaha abiri n'igice kuri moto,barushaga ubwinshi ab'ikipe y'umurenge wa Kibungo begereye Stade.Ibyo bisobanura neza uburyo abatuye Jarama bakunda umupira w'amaguru ndetse n'ikipe yabo itajya ibatenguha kuko igikombe cy'umwaka ushize niyo yagitwaye.

Cyera kabaye saa cyenda umusifuzi yahushye mu isifure,umupira uba uratangiye ari nako abafana ku mpande zombi imitima yadihaga bibaza uribuze gutaha ababaye.Ubwo igice cya mbere cyarangiye Jarama iyoboye n'igitego kimwe ku busa.

Ugiye cyera ruhinyuza intwari,nyuma bagarutse mu gice cya kabiri ikipe ya Kibungo irishyura ariko Jarama iza gushyiramo icya kabiri ubwo umusifuzi ahuha mu isifure ashyira akadomo kuri urwo rugamba rwahuzaga ibihangange,maze umukino urangira ari ibitego bibiri bya Jarama kuri kimwe cya Kibungo (2-1).

Ikipe ya Jarama yahise isanga iya Rurenge ku mukino wa nyuma w'irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup ari nako abafana ba Jarama batashye neza bamwenyura.

Umukino karundura( Kibungo yambaye ubururu vs Jarama yambaye umuhondo) [Amafoto]