Nyagatare:Umukecuru yishwe n'abashumba bamusanze mu murima arimo guhumba 

Umukecuru wari utuye mu Kagari ka Nyarupfubire Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare yapfuye aguye mu murima nyuma y'uko akubiswe n'abashumba azira ko yari avuye guhumba mu murima w'uwitwa Jean DAMASENTI maze bamukubita bikomeye kugeza apfuye.

Byabaye Tariki 20 Kamena 2025 ubwo uyu mukecuru aturamenyekana izina yari avuye guhumba cyangwa gutoragura imyaka iba yasigaye mu murima nyuma yo gusarura nibwo yahuye n'abashumba b'uwitwa SEBUFWIGIRI utuye mu Mudugudu w'Abatama aha ni mu Kagari ka Nyarupfubire Umurenge wa Rwimiyaga.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage baganiriye na Realrwanda.rw bavuze ko uwitwa Jean DAMASENTI ariwe washyizeho abo bashumba ngo bajye bamukubitira abantu abaribo bose bacaracara uruhande rw' umurima we.

MASENGESHO Donatira yagize ati"DAMASENTI yasabye abashumba bo kwa SEBUFWIGIRI ko bajya bakubitira abantu bamwiba.Abo bashumba rero babonye uwo mukecuru wari wokoreye ibishyimbo yari avuye guhumba nibwo bamukubise kugeza apfuye".

Yakomeje agira ati" Twumvise ko bamaze kubona apfuye bamusukiye amazi basabye mu rugo rw'uwitwa KAREGEYA. Nyuma y'aho nibwo uwo DAMASENTI yahise ajya guhuruza abantu, abibwira abagore batatu bahageze nyuma yaho nibwo abo bagore bahise bahamagara nyirifamu ikoramo abo bashumba bamubwira ko hari umuntu upfuye nyirifamu niwe wahamagaye polisi".

MUHAWENIMANA Clarissa yagize ati" acyimara gupfa DAMASENTI yahise aburira rimwe na babashumba kuko  abahageze mbere bababuze kuko bo bahise bahunga ".

Yakomeje agira ati" ubundi aha mu Abatama nta muntu ujya ahakinisha kuko ho bagukubita rwose.Ubundi twe turahatinya kuko haba inkoni iteye ubwoba cyakoza hariya hepfo wagirango bahahambye umusazi kuko abantu barahazi ko inkoni yaho iba ivuza ubuhuha.

Liliane NIYONSENGA Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Akagari ka Nyarupfubire mu kiganiro yagiranye na Realrwanda.rw yavuze ko bageze aho uwo mukecuru yaguye.

Yagize ati "Ubu inzego z'umutekano ziri kubikurikirana kandi twizeye ko bizagenda neza kuko ubu uwitwa DAMASENTI niwe wafashwe abandi bari gukurikiranwa.Naho abavuga ko aho mubatama bakubita abantu bigometse ntabwo aribyo,ibyo byahabaye nk'uko byaba n'ahandi ariko ntago bigometse".

Yakomeje agira ati"icyo tubwira abaturage ni uko bakwiye kumenya ko n'ubwo ibyo byabaye ariko natwe tudatuje nk'abayobozi kandi turabasaba kujya batangira amakuru ku gihe kugirango turusheho kugira umutekano".

Kugeza ubu inzego z'umutekano ziri mu iperereza Kandi DAMASENTI uri mu amaboko ya polisi ndetse n'abandi bari gukurikiranwa.

Tuyizere Adam/Realrwanda.rw 

IBINDI WAREBA 