Mu rwego rwo gufasha abantu bafite ubumuga gutera imbere bihindura imibereho yabo,amatsinda 150 y'abantu bafite ubumuga mu karere Ka Ngoma amaze kwizigamira miliyoni zisaga 61Frw zashowe mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere nk'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ibindi.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024,ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga mu karere ka Ngoma usanze hari byinshi bifatika bamaze kugeraho byose bihindura imibereho n'iterambere ryabo.

Umutoni Erinestine wo mu mudugudu wa Rurama akagari Ka Buliba umurenge wa Rukira,avuga ko imiyoborere myiza y'igihugu yatumye abantu bafite ubumuga bumva batekanye kuko batakitwa amazina abambura agaciro k'ubumuntu.
Ati:"Rudasubwa ataraduha agaciro ngo imiyoborere izira guheza batwitaga uko bashaka kandi ko tudashoboye none no munteko dutanga ibitekerezo igihugu kigenderaho mu gufata ibyemezo. Intego ni barashoboye harakabaho Paul KAGAME waduhaye ijambo".
Naho Zaida Mukashyaka ukora mobile Money Ku mafaranga macye yagurijwe mu matsinda bahuriramo nk'abantu bafite ubumuga,avuga ko yamufashije gutera imbere bityo asaba ubuyobozi gufasha bagenzi be nabo bagatera imbere.
Ati"Nkatwe abantu dufite ubumuga twibumbiye hamwe mu matsinda,Mwarebye uko mutugenza n'abandi batateye imbere bagatera ikirenge mu cyanjye".
Zaida akomeza agaragaza ko bagenzi be bafite ubumuga bwo kutabona bafite imbogamizi zo kubona amazi bityo agasaba ko nabo bafashwa Kuri icyo kibazo kigacyemuka.
Ati"Abafite ubumuga batabona, bafite imbogamizi zo kubura amazi.Nk'ubu umuntu ava mu rugo akajya kuvoma akagenda mu gitondo bikagera Ku mugoroba ataragaruka.None bayobozi mutureberera buri munsi ndabasaba ngo icyo kibazo murebe uko mwagicyemura".

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga mu karere Ka Ngoma Mutabazi Kennedy,avuga ko abantu bafite ubumuga bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere nk'abandi banyarwanda.
Ashishikariza kandi imiryango ifite abantu bafite ubumuga kubabaruza kugira ngo bamenyekane nabo bazajye mu igenamigambi ry'igihugu bafashwe.
Ati"Hari amatsinda atandukanye buri mwaka akarere kaduha miliyoni enye zo gutera inkunga amakoperative bityo abafite ubumuga barishoboye".
"Reka nibutse abafite ubumuga ko hari ibarura ry'abafite ubumuga aho bakeneye kumenya abafite ubumuga bose aho batuye.Mu cyumweru gishize twari tugeze ku bihumbi 14 n'abantu 324 aho ibarura rusange ry'abaturage ryatweretse abantu ibihumbi 13 n'abantu 115,bityo ibarura rirakomeje tuze kuboneraho kumenyesha buri muntu ufite ubumuga waba waracikanwe n'abo bakarani b'ibarura ko yakongera akabegera n'ubu baracyariyo akibaruza kugira ngo amahirwe Leta itanga,igiye kutwongera kubera ko yayaduhaye kenshi,ntakaducike".

Umuyobozi w'akarere Ka Ngoma Niyonagira Nathalie,avuga ko Leta yashyize imbaraga mu gutuma abantu bafite ubumuga imibereho yabo ikomeza kumera neza ndetse no kubafasha gutera imbere dore ko biri no muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2 itangira uyu mwaka.
Ati"Leta y'u Rwanda yimakaje ihame ryo kutagira umuntu n'umwe usigara mu itera mbere hagamijwe kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda zose z'igihugu.Muri gahunda ya NST2,kwita Ku bantu bafite ubumuga bifatwa nk'ikibazo gikwiye kwitabwaho n'inzego zose tukabinjiza mu iterambere ryabo ariko bikaba bigomba no gushyigijirwa binyuze mu ishyirwaho rya politike n'amategeko abarengera".
Akomeza avuga ko Akarere Ka Ngoma" kazakomeza gushaka ibisubizo by'ibibazo bicyugarije abantu bafite ubumuga".
Kugeza ubu mu karere ka Ngoma,mu rwego rwo gufasha abantu bafite ubumuga kwiteza imbere, hari amatsinda yabo 150 agizwe n'abantu 4162 yizigamiye 61,559,800frw.Ayo mafaranga harimo ayashowe mu buhinzi n'ubworozi angana na miliyoni zisaga 33Frw,mu bucuruzi hashowemo miliyoni zisaga 22Frw ndetse n'ingoboka zihabwa abagize ayo matsinda zingana na 4,352,000Frw.





English
Kinyarwanda


