Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma

Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uherutse kwitaba Imana,wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru,ahabereye Misa yo  kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma.

Ni misa yitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abo bakoranye ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda, hagaragajwe uko yakundaga abantu ndetse n’Igihugu muri rusange.

Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye ‘Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n'Isi yose ikimukeneye. Yavuze ko mu mirimo yakoze yose yaranzwe n'ubutwari no gukunda Igihugu.

Misa yo gusabira umugisha Mukuralinda yayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda.Ni misa yitabiriwe n’ab’ingeri zose baje guherekeza Mukuralinda. Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Ati “Nyakwigendera Alain Mukuralinda, yari umuntu ufite ukwemera n'ukwizera. Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”

Cardinal Kambanda yavuze ko abana baba bafite impano zinyuranye ariko hakaba abatagira amahirwe y'uko zizamurwa, ariko umurage ukomeye Mukuralinda asize ari uko yazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu.

Ati “Yitangiraga abato n'abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w'uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z'abana bakiri bato.”

Mukuralinda by’umwihariko mu ndirimbo yakoze, harimo n’iyitwa ‘Gloria’ ikunda gufasha cyane abakirisitu mu bihe byo kwizihiza Noheli.

Mukuralnda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare, tariki 12 Gicurasi 1970, kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.

Yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe Kaminuza yayize mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko.

Tariki 6 Nzeri 2006, ni bwo Mukuralinda yasezeranye n’umugore we, babyaranye abana babiri