Ibyaranze isozwa ry'ibikorwa by'ingabo za EAC byarimo Umuvugizi w'ingabo z'u Burundi [AMAFOTO]

Ku Bitaro byo ku rwego rwa Kabiri byigisha bya Kibungo mu Karere ka Ngoma,hasorejwe icyumweru cy'ibikorwa by'ingabo z'umuryango wa EAC n'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda,bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Ni ibikorwa byasojwe kuri uyu wa kane tariki 3 Nyakanga 2025,byahujwe n'ibisanzwe bikorwa n'ingabo na Polisi. Ibyo bikorwa birimo Ubuvuzi, aho ingabo za EAC zagize uruhare mu buvuzi bwahawe abaturage basaga ibihumbi 40 mu Gihugu.

Minisitiri w'Ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana,yavuze ko ibikorwa by'Ubuvuzi bw'Ingabo za EAC,byafashije mu kugabanya umubare w'abarwayi bari bafite randevu kandi ko  bitewe n'uko abarwayi bahari ari benshi bakeneye serivisi z'ubuvuzi, ibikorwa by'izo ngabo bizongerwaho ibyumweru bibiri.

Ati"Ibi bikorwa byabaye impurirane n'ibikorwa ingabo zisanzwe zikora mu gihugu,noneho hiyongeraho n'ingabo ziturutse mu bihugu duturanye.By'umwihariko muri aya mezi atatu,havuwe abaturage barenga ibihumbi 40.Ni umubare munini ugereranije n'uko dusanzwe tuvura.Dufite abaganga bake tukagira abarwayi benshi niyo mpamvu dufite gahunda yo kongera abaganga.Ariko iyo haje imbaraga z'ingabo ndetse bigahabwa umwihariko birihuta bikagera no kuri ba baturage bari bategereje amarandevu".

Yakomeje agira ati"Abaturage ni benshi bakeneye ubuvuzi twemeranyijwe y'uko bakomeza bakongeraho byibura nk'ibyumweru bibiri bakarangiza kuvura abari kuri gahunda.Biraza gutuma n'ibitaro abo bizakomeza gukurikirana bazaba bake kurusha".

Muri rusange ibikorwa by'ubuvuzi byokozwe n'ingabo na polisi muri aya mezi atatu,ni uko abaturage badaga ibihumbi 40 bahawe ubuvuzi butandukanye.Amarerero icumi yarubatswe,hubatswe inzu z'abatishoboye zisaga 70,hubatswe ibiraro bisaga 13 hari kandi n'abaturage bahawe amashanyarazi akomoka ku zuba.

Umunyamabanga mukuru wa EAC Veronica Nduvu 

Umuvugizi w'ingabo z'Uburundi Brig Gen Gaspard Baratuza

Minisitiri w'ubuzima Dr Sabin Nsanzimana