Abahinzi ba kawa batuye mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi mu ntara y'Uburengerazuba babangamiwe no kuba batagira uruganda rutunganya Kawa nko mu yindi mirenge ibintu bibatera ibihombo bya hato na hato mu gihe bakusanya umusaruro wabo mu gihe cy'umwero wa Kawa yabo.
Abavuganye na Realrwanda.com bavuze ko icyo bakibona nk'ikibazo kibabangamiye kuko bahendwa iyo bagemura Kawa ku nganda zo hirya no hino bikabatera igihombo gikabije ndetse bikanatiza umurindi abamamyi ba Kawa muri rusange.
Maniraguha Ismael yavuze ko biteye impungenge kutagira aho bagemura ikawa yabo nk'abandi bahinzi,ku buryo bibasaba gukora ingendo bagana ku zindi nganda.
Ati:"Butare yateye imbere mu rugamba rw'iterambere.Ubu turasarura kubera ubuhinzi bwashyizwemo imbaraga aho bazanye ishwagara ikura ubusharire mu butaka.Tureza ibigori ,ibishyimbo na Kawa ariko tubuze aho umusaruro wa Kawa utunganyirizwa dore ko nta ruganda rutunganya umusaruro wa Kawa tugira ;bigatuma duhomba kubera kuzigeza mu yindi mirenge ituranye n'umurenge wacu."
Yakomeje asaba ko inzego za Leta zareba kuri iki kibazo kuko kibangamiye abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Butare umaze gutera imbere mu bigaragarira ijisho ry'ureba.
Ati:"Twebwe ibikorwa byatugezeho aho twabaga mu mwijima nta muriro w'amashanyarazi tugira,kuri ubu irahari.Ese ubu bavuga ko kugira ngo bataduha uruganda rutunganya Kawa ari uko habuze umuriro,habuze iki?niba atari akarengane ikibazo kiri he?nibatubwire tumenye impamvu ".
Sinzabakwira Ildephonse niwe Perezida wa Koperative Twisungane Muhinzi wa Kawa Kamagerero, avuga ko kuba barateguye ibisabwa byose kugera no ku buzima gatozi ariko ntibemererwe Uruganda rutunganya Kawa, bibabaje bityo bagasaba ko byakwihutishwa maze bagahabwa uburenganzira.
Ati:"Akarere karadusuye karatwemerera ,impapuro turazifite,dosiye yacu yoherezwa muri NAEB ,ariko baratwangira,tukaba dusaba akarere ubwako guhagurukira iki kibazo kugirango natwe tuve mu bwigunge,tuve no mu gihombo dushyirwamo n'izindi nganda duturanye zitugurira ku giciro zishakiye".
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Butare bwo buvuga ko ubuvugizi bwakozwe ko igisigaye bagikusanya amakuru basabwe,kugirango abemererwa bemererwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Butare Kimonyo Kamali avugana na Realrwanda.com yagize ati:
"Ubuvugizi bwarakozwe igisigaye turi gukusanya amakuru kugirango abazererwa batangire."
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Louis Ndagijimana Munyemanzi yabwiye Realrwanda.com yavuze ko bakomeza gushaka ba Rwiyemezamirimo bakorera muri ako gace mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo.
Ati:"Akarere kacu karakomeza gukona n'abafatanyabikorwa bajya gukorerayo mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo."
Gusa yibukijwe ko hari Koperative yasabye kuhashyira uruganda rutunganya Kawa bakemererwa n'inzego zitandukanye kugera ku rwego rw'Akarere ariko bagera mu kigo cy'igihugu gishinzwe kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga ntibitungane.Abagize iyi Koperative bagasaba akarere ka Rusizi kugira icyo kibazo icyabo kugirango gicyemuke.
Denis Fabrice Nsengumuremyi/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


