AEBR Conservation Agriculuture project, ni umushinga ugamije gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka,ukaba ushyirwa mu bikorwa hifashishijwe isaso mu rwego rwo kurwanya isuri itwara ubutaka no kongera umusaruro ku buso buhingwaho.
Ni umushinga wamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022,ukaba ushyirwa mubikorwa n'impuzamatorero AEBR.Muri uyu mushinga,bagaragaza ko ubutaka busasiye budashobora gutwarwa n'isuri ugereranye n'ubudasasiye.Ikindi ni uko ubutaka busasiye butanga umusaruro mwinshi kurusha ubudasasiye.

Bishop Emmanuel Ndagijimana umuvugizi mukuru w'amatorero y'Abatisita mu Rwanda,avuga ko intego nyamukuru y'umushinga,ari ukurwanya inzara habungwabungwa ubutaka.
Ati"Icyo umushinga ugamije rero ni ukurwanya inzara.Muri uko kurwanya inzara hakifashishwa uburyo bwo guhinga tubungabunga ubutaka byongera umusaruro Kandi umusaruro iyo wiyongereye birumvikana intego z'umushinga zigerwaho.Ubwo ibiribwa byiyongereye,hanyuma abantu bakigishwa uburyo bwo kubikoresha neza babizigama,inzara iracika".
Bishop Ndagijimana akomeza avuga kandi ko umushinga ugamije gufasha abahinzi guhindura imyumvire yo guhinga gakondo, aho bumva ko bahinga kugira ngo babone ibibatunga gusa, ahubwo bahinge bya kijyambere maze beze byinshi barye banasagurire amasoko.
Mapambano N Cyriaque, umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu,avuga ko imishinga nk'iyi iba ije gukorera mu karere,biba ari amahirwe akomeye kuko bifasha abahinzi kubyaza umusaruro ubutaka buto igihugu gifite.
Ati "Igihugu cyacu gifite ubutaka buto,Niyo mpamvu haba hashakishwa uburyo bwinshi butandukanye bwo Kugira ngo ubwo dufite buto tububungabunge tubashe kububyaza umusaruro Kuko ntabwo buziyongera".

Visi Meya Mapambano akomeza ashimira umushinga wa AEBR Conservation Agriculuture project,ku cyemezo bafashe cyo kurwanya inzara inzara ariko babungabunga ubutaka.
Ati "Ndagira ngo tubashimire Cyane Kandi tubizeze ubufatanye.Ubufatanye burahari Kuko natwe biri mu biduhangayikishije Kugira ngo turebe ko twagera ku musaruro".
Umushinga AEBR Conservation Agriculuture project,urateganya koroza abaturage babaha ihene zigera kuri 400, Abaturage bazahabwa ibiti by'imbuto ziribwa,bazabaha imbuto z'inanasi,iz'insina ndetse n'imbuto y'imyumbati.Ibi bizakorerwa mu mirenge ine ku buryo buri murenge bazakorana n'akagari kamwe aho muri ako kagari bazakorana n'abahinzi bagera kuri 200.Umushinga kandi urateganya kuzishyurira Abaturage bitoshoboye ubwisungane mu kwivuza.


English
Kinyarwanda


