
Serivise nshya 14 zongewe mu zishingirwa na mitiweli
Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko ubwisungane mu kwivu mitweli de sante bwongewemo serivise nshya z'ubuvuzi zigera kuri 14 umuntu akazajya azihabwa yifashishije mitweli aho bizatangira gukurikizwa muri Kamena uyu mwaka wa 2025,mu gihe byasabaga umuntu kwishyura ijana ku ijana .
Uyu ni umwe mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri yateranye tariki 17 Mutarama 2025 iyobowe na nyakubahwa Perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame,aho uwo mwanzuro ugira uti"Inama y'abaminisitiri yemeje politike, porogaramu n'ingamba zo kongera serivise z'ubuvuzi zishingirwa n'ubwisungane hamwe n'inkomoko y'inyongera y'amafaranga yo kunganira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza ndetse n'ivugururwa ry'ibiciro by'ubuvuzi".
Nyuma y'iyi nama,nka minisiteri y'ubuzima ifite ubuzima mu nshingano zayo,yahise ishyira mu bikorwa uyu mwanzuro aho serivise zigera kuri 14 zavurwaga umurwayi akishyura 100/100,zashyizwe mu zishingirwa n'ubwisungane mu kwivuza mitueli de sante.
Muri izo serivise zo ku rwego rwo rwisumbuye harimo nko kuvura kanseri,umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga,n'ibijyanye n'insimburangingo n'inyunganirangingo.
Ni mu gihe kandi ibiciro kuri serivise z'ubuvuzi bwisumbuye zishingirwaga na n'ubwisungane byagabanutse,birimo nk'iyo guca mu cyuma yari isanzwe yishyurwa ibihumbi 45frw ku muntu ufite mitueli none yashyizwe ku 16,280frw aho kuri ubu umurwayi azajya yishyura uruhare rwe rungana na 1628Frw yonyine bihwanye ni 10%.
Hari kandi ibiciro byajyanishijwe n'igihe cyane cyane kuri serivise zicyenerwa cyane kwa muganga aho byavuguruwe bijyana n'igihe ariko uruhare rwa guverinoma rukomeza kuba runini ugereranyine n'ibisabwa n'umuturage.
Kuri ubu nko kubyarira kwa muganga igiciro cyose ni 27944frw ariko umuntu ufite mitueli azajya yishyura 1,126frw aho yari asanzwe yishyura 926Frw.Gusa ubwishingizi buzajya bwishyurira umuturage 11260Frw nk'uruhare rwa guverinoma.
Ibiciro bya serivise z'ubuvuzi bishya bigendana n'ubwishingizi abivuza bakoresha .Ni mu gihe kandi hashyizweho ibiciro byihariye ku baturuka muri Afurika y'Uburasirazuba n'abaturuka mu bindi bihugu.
Minisiteri y'ubuzima ivuga ko ibiciro bya serivise z 'ubuzi ma bizajya bivugururwa nyuma y'imyaka ibiri.Ni mu gihe ibyakoreshwaga ubu byari bimaze imyaka umunani kuko byagiyeho mu 2017,bityo ngo ntibyari bigendanye n'ikiguzi nyacyo cy'ubuvuzi .Minisante itangaza kandi ko impamvu serivise z'ubuvuzi zo ku rwego rwisumbuye zishingirwa n'ubwisungane ziyongereye,ari ukubera ishoramari leta yashyize mu bikoresho by'ikoranabuhanga n'imiti maze ibyo bikajyana n'igabanuka ry'ibiciro kuri izo serivise.
Kugeza ubu mu Rwanda abakoresha ubwisungane mu kwivuza mitueli de sante bageze kuri 92%.