![Ngoma:Ibitaro bya Kibungo byabonye umuyobozi mushya wasimbuye Dr Gahima [AMAFOTO]](https://realrwanda.rw/uploads/images/2025/01/image_750x_6787570215459.jpg)
Dr.Munyemana Jean Claude niwe wahawe kuyobora Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza bya Kibungo, yiyemeza kubishyira ku rwego nk'urw'ibitaro nka CHUK ndetse n'ibindi bikomeye mu gihugu.
Umuhango w'ihererekanya bubasha hagati ya Dr Munyemana n'uwo yasimbuye Dr Gahima John,wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mutarama 2025,uyoborwa n'umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N.Cyriaque.
Visi Meya Mapambano N.Cyriaque yashimiye umuyobozi w'ibitaro bya Kibungo ucyuye igihe Dr Gahima,yizeza ubufatanye umusimbuye amusaba gukomeza guteza imbere serivisi zihabwa abagana Ibitaro bya Kibungo.
Ati"Turamuha impanuro z'uko hari aho mugenzi we yari agejeje,ubwo na we agomba gukomerezaho cyane ko ari bitaro biri kuzamuka byabonye icyo bita ‘Level one’ bijya ku rwego rwa kabiri rw’ibitaro byigisha bya kaminuza ariko bari mu rugendo rwo kugira ngo bemererwe urwego rwa gatatu; ibyo rero byose birasaba ko abantu bagumya gufatanya hamwe.”
Nyuma yo gukora ihererekanyabubasha n'uwo yasimbuye,Dr Munyemana Jean Claude wabaye umuyobozi mukuru w'ibitaro byo ku rwego rwa kabiri rwigisha bya Kibungo avuye ku bitaro bya Kirehe,yishimiye uko yazamuwe ariko yizeza kuzafatanya n'abo asanze, gutuma ibitaro bya Kibungo bigera ku rwego rw'ibindi bitaro bikomeye mu gihugu.
Ati"Mu bitaro bitandukanye mu bigo nderabuzima ,amavuriro mato hari ahantu hagende havugwamo serivise itanoze,itameze neza Kandi mu by'ukuri ibitaro n'andi mavuriro yose biriho kugira ngo bitange serivise z'ubuzima nziza kandi zihuse bibereye abantu".
Yakomeje agira ati"Niyo mpamvu rero nk'agashya mbona nzanye ni uko nzafatanya n'abandi bakozi nsanze ndetse dukurikirane turebe ibyo abaturage batunenga ni ibihe,twabikosora dute ariko Kandi tujyane n'umurongo mugari minisiteri y'ubuzima yahaye ibitaro bya Kibungo y'uko byigisha ku rwego rwa kabiri rwa kaminuza, bivuze ko biba bikwiye gutanga serivise zo ku bitaro byo ku rwego rwigisha.By'umwihariko mpabwa izi nshingano nasabwe ko na serivise dutanga zikwiriye kuzamuka ku buryo serivise dutanga Kibungo zikwiye kuba zimeze nk'izitangirwa CHUK,CHUB ndetse n'ahandi".
Ibitaro bya Kibungo bimaze imyaka 93 bifite abaganga b’inzobere 22 abaforomo 141, ababyaza 31 ndetse n’abandi batandukanye.Kugeza ubu bikorana n'ibigo nderabuzima 17 biri mu mirenge 14, aho imirenge ya Zaza, Remera na Kibungo ibarizwamo ibigo nderabuzima birenze kimwe ndetse n'amavuriro y'ibanze akora 16.