Ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo buvuga ko ikivugo cy'aka karere kigira giti"ishema rya Gatsibo" gikwiye kugirana isano y'uko aka karere gaterwa ishema nuko kaba igicumbi cy'imbuto,aho kugira ngo zijye ziva mu bihugu bituranye n'u Rwanda kandi ubutaka bahingaho izo mbuto ntaho butaniye n'ubwo mu Rwanda.
Ibi ubuyobozi butangaza ngo bizagerwaho bifashishije Gahunda ya "Gatsibo igwije imbuto",nk'igisubizo kizatuma akerere ka Gatsibo kaba ikigega cy'imbuto mu gihugu, ngo kuko bibabaje kuba imbuto zirinda kuva mu bihugu bituranye n'u Rwanda nka Tanzania,u Burundi ndetse n'ibindi.
Ni gahunda yashyizwemo imbaraga ku buryo izatwara Miliyoni 250 z'amafaranga y'u Rwanda mu bikorwa byo gutegura ingemwe z'ibiti byiganjemo iby'imbuto ndetse no kubitera ahantu hatandukanye mu karere ka Gatsibo.Ibiti by'imbuto byatangiye guterwa ndetse bikomeje,birimo imyembe,avoka,amapera,amapapayi,ibifenesi ndetse n'ibindi byitwa ko biribwa.
Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Gatsibo Sibomana Said avuga ko ahantu hose muri aka karere hazaterwa ibiti cyane cyane by'imbuto kugira ngo aka karere kabe ikigega cy'imbuto kuko biteye isoni n'ikimwaro kumva ko hari abajya gukura imbuto mu bihugu by'abaturanyi.
Ati"Ku biro by'umurenge dukwiye kuba dufite ibiti by'imbuto ziribwa,ku biro by'utugari ni uko.Twarangiza imihanda yose yo mu karere ka Gatsibo minini dukwiye kuba dufiteho ibiti by'imbuto ziribwa".

Akomeza agira ati"Ikigamijwe gikomeye ni iki kugirango tugire ibyo biti by'imbuto?Ntabwo bishimishije cyangwa biteye ishema y'uko tuba tukirimo gushaka imbuto no kuvana imbuto mu bihugu duturanye.Ugasanga hakurya mu Burundi komine yegereye akarere kamwe k'u Rwanda, abanyarwanda barimo kujya gushaka imbuto hakurya muri Icyo gihugu Kandi batandukanyijwe n'umuhanda.Ukaba wakibaza kuki umuhanda ariwo utandukanya kuba ibiti by'imbuto hakurya byera,hakuno bitera.Ni kimwe na hano hakurya Tanzania aho usanga tujya kuhavana imyembe,indi myembe tukayivuna hakurya mu bindi bihugu,ibyo ntabwo bikwiye ku munyarwanda, ntabwo biduhesha ishema.Iyo tuvuga ishema rya Gatsibo,dukwiye kuba natwe duterwa ishema nuko imbuto bazivana muri Gatsibo bazijyana mu Kandi karere".

Kuri ubu mu karere ka Gatsibo hamaze guterwa ibiti by'imbuto bisaga ibihumbi 38.Ni ibiti byatewe ku bigo by'amashuri, insengero,inyubako za Leta ndetse no ku mihanda minini muri ako karere n'ahandi hatandukanye.Ubuyobozi butangaza ko mu rwego rwo kwita kuri ibyo biti byatewe,cyane cyane ahari inyibako za Leta by'umwihariko ku biro by'akarere,buri muyobozi ndetse n'umukozi,yahawe inshingano yo gukurikirana igiti yateye.Biteganijwe kandi ko buri rugo byibura rugomba kugira ibiti by’imbuto bisaga bitatu mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ndetse no kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza barya imbuto.






English
Kinyarwanda


