Muri gahunda y’iterambere u Rwanda rurimo,ubuhinzi ntibwasigaye inyuma cyane ko ariwo mwuga utunze benshi mu gihugu aho kugeza ubu imibare y'abakora umwuga w’ubuhinzi uri hejuru ya 70% byabaturage na 72% by'abakozi nk'uko bigaragara mu kegeranyo cya Food and Agriculture Organization (FAO Rwanda).
N'ubwo ibihingwa byahinduriwe uturemangingo bizwi nka GMO (Genetically Modified Organic) bitaremezwa mu Rwanda, aho byatangiye guhingwa nko muri zimbabwe, Afurika y'Epfo n'ahandi bitanga umusaruro mwishi cyane ugereranije n'ubuhinzi busanzwe.Muri Afurika y’ Iburasirazubaa kugeza ubu Kenya niyo yamaze kubyemeza naho u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu cyita kubidukikije ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB bari gukorana bya hafi ngo barebere hamwe ubuziranenge bwabyo.
Nk'uko Dr Athanase Nduwumuremyi ukuriye umushinga wa OFAB Rwanda ikorera muri RAB akaba ari impuguke n’umushakashatsi mu buhinzi abitangaza, avuga ko igihe ibi bihingwa byatangira guhingwa mu Rwanda byakemura ibibazo byinshi kuko uretse kuba umusaruro wakwiyongera ku buso buto, ibi bihingwa bishobora no kongererwa intungamubiri bityo bikaba byafasha mu kurwanya imirire mibi, bikaba byakongererwa ubwirinzi bubifasha guhangana n’ibyonnyi ndetse n’imihindagurikire y’ikirere

Dr NDUWUMUREMYI Athanase ubwo yaganiraga n’itangazamakuru
Abajijwe ku kuba uburyo ibi bihingwa bikorwamo budateye impungenge ko byabangamira ibidukikije muri rusange, Dr Nduwumuremyi Athanase yamaze impungenge abantu ko ntacyo bibangamiraho ibidukikije,ahubwo ko ari uburyo bwiza bwo kubirinda kuko igihingwa cyakozwe muri ubu buryo bukoranye ubuhanga gihabwa ubushobozi bwo kwirinda udukoko tukibasira gusa ntikibangamire utundi tutagize icyo dutwaye.
Yatanze urugere ku gihingwa k’ikigori gikunze kwibasirwa na nkongwa, gishobora guhabwa ubwirinzi ku buryo nkongwa ikiriyeho yapfa cyangwa ikakizinukwa ikarya ibindi byatsi nk’urwiri,ariko ibyo ntibibe byagira icyo bitwara utundi dukoko nk’inzuki ziza guhomva mu murima.
Ubu buhinzi bw’ibiribwa byahinduririwe utunyangingo (Genetically Modified Food) buramutse bwemewe mu Rwanda bwaba ari igisubizo mu guhangana n’imirire mibi, umusaruro udahagije, ibyonyi byibasira ibihingwa ndetse n’imihindagurikire y’ikirere nk'imbogamizi zikomeye zibangamira ubuhinzi.
Turabumukiza Jehovahnis/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


