Umunsi w'umuganura mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Kanama 2025,wizihirijwe mu mirenge yose igize aka karere ariko ku rwego rw'akarere wizihirizwa mu kagari ka Nyagakombe umurenge wa Remera.
Muri uyu muhango,hatashywe ku mugaragaro ibiro by'akagari ka Nyagakombe byasanwe kuko byari byarashaje bitabereye gutangirwamo serivise ariko magingo aya bikaba bitangirwamo serivise.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko umunsi w'umugabura uvuze byinshi mu muco nyarwanda ariko birangajwe imbere n'umuco wo gusangira ibyo abantu baba barejeje,ibyo bikaba ipfundo ry'ubumwe bw'abanyarwanda.
Meya Gasana,yasabye abaturage kuba abafatanyabikorwa mu kurinda ibyagezweho harimo Umutekano ndetse n'ibikorwaremezo birimo nk'amashanyarazi, imihanda n'amazi n'ibindi bitandukanye.
Umunsi w'umuganura wizihijwe mu gihugu hose ku nsanganyamatsiko igira iti"Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira".Bimwe mu byaranze uyu munsi mu karere ka Gatsibo umurenge wa Remera bikubiye muri ayo mafoto.



















English
Kinyarwanda


