
Tariki 9 Mutarama 2023 nibwo Intara y'Iburasirazuba yatangije ubukangurambaga bwamaze icyumweru bwiswe Terimbere Mworozi bwari bugamije guteza imbere ubworozi by'umwihariko hongerwa umusaruro w'amata mu bwinshi no mu bwiza.
Muri ubwo bukangurambaga aborozi b'inka mu turere tugize intara y'Iburasirazuba,beretswe uko ubworozi bw'inka bwakorwa kinyamwuga bukaba bwateza imbere ubukora ndetse n'igihugu muri rusange.
Ubwo bukangurambaga bwamaze icyumweru,bwasojwe tariki 14 Mutarama 2023 busorezwa mu karere ka Kayonza ahahuriye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude,Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB,Dr Patrick Karangwa,ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba,abayobozi b'uturere tugize intara,inzego z'umutekano,abafatanyabikorwa mu bworozi ndetse n'aborozi bahagarariye abandi bagiye baturuka mu turere twose uko ari turindwi.
Nk'ibisanzwe gusoza ubukangurambaga nk'ubu bufite icyo buvuze ku iterambrere ry'umworozi,abanyarwanda n'u Rwanda muri rusange,byari ngombwa ko haba igitaramo cy'aborozi hagaragazwa ibyo bungukiye muri ubwo bukangurambaga ndetse no kwiyemeza gukomeza gukora ubworozi bufite intego.Mu ntego nyamukuri,ni ukubona umukamo wa litiro miliyoni ebyiri z'amata ku munsi ubwo hakavaho litiro ibihumbi 500 ku munsi azajya acyenerwa n'uruganda ruzatunganya amata y'ifu ruri kubakwa mu karere ka Nyagatare.
Cyera kabaye saa 14h10 igitaramo cyaratangiye.
Abayobozi batangiye berekwa uko aborozi bigishijwe gutegura ubwatsi bwo kugaburira inka
Icyo aborozi bamenya ni uko burya no mu bworozi gukoresha imibare ari ngombwa.Urugero:Buri iinka imwe ikenera kurya ibilo 12 by'ubwatsi bwumye ni mu gihe ububisi irya hagati y'ibilo 40 n'ibilo 60 kandi ikanywa litilo 60 z'amazi. Hegitari imwe iterwaho 70% by'ubwatsi nka Brachiaria cyangwa Chloris ndetse na 30% nka Desmodium.
Abayobozi barimo gusobanurirwa uko intanga ziterwa mu nka zitegurwa ,uko zibikwa,uko zitabwaho ndetse n'uburyo ziva muri RAB zikagera aho zigomba guterwa mu nka.
Abayobozi barimo kwerekwa umutego ufata isazi y'inkurikizi cyangwa Tsetse ikunze kubangamira inka ndetse banasobanurirwa uko iyo sazi itegwa
Igitaramo nyirizina
Ababyinnyi basusurutsa abari bitabiriye igitaramo mu mbyino za kinyarwanda zinogeye amatwi n'umudiho unogeye amaso
Abari n'abategarugori mu mudiho wa kinyarwanda bacigatiye ibisabo bigaragaza umuco mwiza w'abanyarwanda
Aha ni abitabiriye igitaramo bishimira umurishyo w'abakaraza wuje ubuhanga n'ubunyamwuga
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye igitaramo cy'aborozi cy'imbonekarimwe
Aha abasaza n'abacyecuru bateze urugori bari babucyereye baje kwerekana umuco mwiza w'abanyarwanda ndetse no kuwutoza abakiri bato
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie ari kumwe na Nyemazi John Bosco uyobora akarere ka Kayonza nabo bari banogewe n'ibiroro by'igitaramo cy'aborozi
Abayobozi bongorerana baganira k'ubuhanga bw'ababyinnyi n'abakaraza basusurutsaga abitabiriye igitaramo.Mutabazi Richard Meya wa Bugesera(ibumoso) atega amatwi Meya wa Kirehe Rangira Bruno (iburyo) amubwira ko yishimiye igitaramo
Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana ageza ijambo ry'ikaze ku bitabiriye igitaramo cy'aborozi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne (uwa kabiri uturutse ibumoso) n'abafatanyabikorwa mu bworozi bari babucyereye mu gitaramo cy'aborozi
Umuyobozi mukuru wa RAB,Dr Patrick Karangwa ageza ijambo ku bitabiriye igitaramo cy'aborozi mu ntara y'Iburasirazuba
Dr Solange Uwituze,umuyobozi mukuru wungirije muri RAB, ushinzwe ubworozi ageza ijambo ku bitabiriye igitaramo cy'aborozi
Ikiganiro ku iterambere ry'ubworozi n'icyakorwa kugira ngo butezwe imbere mu ntara y'Iburasirazuba babashe gutanga umusaruro
Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard yayoboye ikiganiro ku iterambere ry'ubworozi mu ntara y'Iburasirazuba
Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana ateze amatwi Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude amwongorera amubwira icyakorwa kugira ngo intara y'Iburasirazuba ibashe kurushaho kuba ikigegacy'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi
Abitabiriye igitaramo cy'aborozi mu ntara y'Iburasirazuba bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo ubworozi butere imbere kurushaho bunatange umusaruro mwinshi kandi mwiza
Aborozi b'ikitegererezo barindwi (umwe muri buri karere) mu ntara y'Iburasirazuba barashimiwe bahembwa ibicuba buri kimwe gifite agaciro k'ibihumbi 120 by'amafaranga y'u Rwanda ndetse banahabwa ibyezo by'ishimwe
Amakoperative y'aborozi arindwi y'icyitegererezo nayo yahawe ibyemezo by'ishimwe kubera imbaraga akoresha mu gufasha ubworozi gutera imbere mu ntara y'Iburasirazuba
Abo mu nzego z'umutekano nabo bari bitabiriye igitaramo cy'aborozi mu ntara y'Iburasirazuba.Uyu ni umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba ACP R.Innocent Kanyamihigo
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye aborozi mu ntara y'Iburasirazuba kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye yo kuhashyira ibikorwa remezo bibafasha kubasha gukora ubworozi neza
Igitaramo cyasojwe n'abasaza bambaye imyambaro myiza ya kinyarwanda basusurutsa ibitabiriye igitaramo mu byivugo n'amahamba bitaka inka ndetse bikubiyemo agaciro gakomeye k'inka
Igitaramo cyasojwe nimugoroba aba kitabiriye badashize ipfa
Uko bihagaze ubu ku byerekeranye n’ubworozi bw’inka mu ntara y’Iburairazuba,ni uko muri iyi ntara habarurwa inka 514,594.Mu karere ka Nyagatare harimo 217,107,Gatsibo 71,483,Kayonza 70,030, Bugesera 43,448 Kirehe 42,218,Ngoma 35,213 na Rwamagana hakabamo inka 35,095.