Kimwe n'ahandi mu gihugu mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kazo,kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Kanama 2025,hizihirijwe umunsi w'umuganura,aho umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa yifatanyije n'abatuye uwo murenge kuri uyu munsi waranzwe n'ibikorwa bitandukanye bigaragaza umuco nyarwanda.
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,yavuze ko umunsi w'umuganura wizihizwa buri mwaka by'umwihariko nyuma y'isarura ry'imyaka,ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ku musaruro wabonetse mu gihe cy'umwaka,kugira ngo uwutarakoze neza yikebuke akore yiteze imbere ndetse n'uwakoze neza nawe yongere yongere imbaraga kugira ngo abone umusaruro wisumbuye kuwo yabonye.
Ati"Uyu ni umwanya mwiza tuba tubonye wo kwisuzuma tukareba aho twavuye n'aho tugeze,ndetse n'aho tugana bityo uwagize intege nke mu bikorwa byo kwiteza imbere agafata angamba zo kwisubiraho.Abagize umwete n'umurava nabo ntibasubire inyuma twese tugasenyera umugozi umwe mu kagana mu kerekezo cy'iterambere igihugu cyacu gishyize imbere hagamije kubaka u Rwanda twifuza".
Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa wifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma kwizihiza umunsi w'umuganura ,yavuze ko uyu munsi kuba abantu basangira ibyo bejeje ibyo bisobanura umuco mwiza w'ubufatanye bw'abanyarwanda bwabagaho ariko bikanasobanura ubumwe bwabo bwo mbaraga z'iterambere.
Yakomeje agira ati"Ariko noneho by'umwihariko tukanawusobanura nk'isoko y'ubumwe budutera no kwibuka ko nta terambere rishobora kugerwaho tudafatanije.Ibi byose twagaragarijwe twagezeho ntawabikoze wenyine,muri mu makoperative,muri mu masibo,muri mu matsinda ni ubwo bumwe dufatanije twubakiraho,ni nayo shingiro yo kwigira kuko utwibutsa ko dufite ubushobozi bwo kwiyubakira ejo heza,tukishakamo ibisubizo tugaharanira n'iterambere ryacu no ku bacu rishingiye ku muco".
Ibirori by'umunsi w'Umuganura mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma byaranzwe n'imihango inyuranye yakoreshwaga hambere irimo gutanga imbuto, kugabira imiryango inka,kuganuza abana amata, kuganura no kuganuzanya,kwerekana bimwe mu bikorwa byarangaga umuco gakondo nko kuboha umusambi cyangwa ikirao,guha umugisha imbuto zizahingwa muri uyu mwaka (mu gihembwe cy'ihinga 2026A) n'imikino n'imyidagaduro.

























































English
Kinyarwanda


