Abaturage batuye mu kagali ka Gasumo ko mu murenge wa Butare ho mu karere ka Rusizi barasaba ubutabazi bwo kubungabungirwa amafaranga yabo .
Aba baturage ibimbi 9000 bisa ngo nkaho bigize umurenge wose ndetse ko ari naho ibikorwa byiterambere biri bafite impungenge zikomeye zo kuba aho babika amafaranga yabo ari kure cyane ndetse n’inzira bacamo zikaba ziteye ubwoba kuburyo benshi bahitamo ku yabika mu bimuga . cyangwa munsi y’uburiri.
bamwe mu baturage twasanze ku kigo cy’umurenge SACCO wa Butare bavuganye akababaro n’agahinda kenshi ubwo umunyamakuru wa IGIRE.RW yabageragaho,bavugira icyarimwe bati” nti byoroshye gusobanura uburyo tukibikira amafaranga mu bimuga pe” kubera urugendo rurerure dukora
dore uva ku kagali ka Gasumo uza hano kuri SACCO hari urugendo rwamasaha 6 cyangwa 7 bitetewe nuko umuntu agenda
Ngo aho bafata i saaha imwe bagenda mu inzira isanzwe ayandi bakayamara mu ishyamba rya Nyungwe bagenda n’amaguru ,bityo bigatuma bahitamo kuyibikira mu bimuga cyangwa mu nsi y’uburiri
Rugisha Aloys we ni umwe mubaturage batuye muri aka kagali yavuzeko amafaranga ye ayabika munzu ati”nonese uva hano Gasumo ujya ahari SACCO ndakoresha ibihumbi bine kugenda gusa ni ngaruka nabwo nkoreshe ibindi bine ubwo niba nfite ibihumbi 10000f mbikije angahe ????????? ndabinsa ibihumbi 2000 gusa. Ubwose iyo yaba arimibare nyabaki yo kwizigamira??
Ubu hano kenshi twikanga abajura kuberako bazi neza aho tubikira amafaranga yacu ,
Ndetse hari nigihe ureba guca muri Nyungwe ugiye kuri SACCO kubitsa ukabona bari bukwambure udufaranga twawe ugahitamo kubika mu kimuga.
rero nyabune nyabune inzego zibishinzwe ni muturwaneho kuko biratubangamiye cyane .
Yakomeje asaba inzego zibishinzwe kureba icyakorwa ngo byibura bashyirirweho, agashami gato ka SACCO muri ako kagali ngo cyane ko icyumba cyubatswe kandi ngo cyuzuye.
Umuyobozi wicyo kigo cy’umurenge SACCO muri uwo murenge bwana ..Uwimana Daniel aremeza ko ari gake cyane kubona umuntu uva i Gasumo aje gushaka serivice z’urenge SACCO aho ,Ngo kandi suko batazikeneye ahubwo batinya urugendo yagize ati” nibyo niba hari ahantu muri uy’umurenge bakagombye kwitabira serivice zitangwa ni kigo cya SACCO Gasumo ya kagombye kuza imbere “dore ko isoko ryubatse neza niho riri nizindi economic activities zibarizwamo .
Umuyobozi nshingwa bikorwa w’umurenge wa Butare bwana kamali kimonyo Inocent nawe yunzemo agira ati ” byukuri nibintu bigaragara pe aba baturage barababaje cyane ndetse natwe muri rusange kuko hubatswe icyumba aho i Gasumo kugirango abo baturage bafashwe gusa nti turamenya impamvu BNR itagira icyo ikora ngo uduhe uburenganzira ngo tujyaneyo agashami gato ka SACCO kugirango dufashe abo baturage”
Kandi hacimo igihe kirekire tumesheshe akarere.
Umuyobozi nshingwa bikorwa wa karere ka Rusizi Kibiriga Anicet nawe yavuzeko iki kibazo akizi yagize ati” nibyo icyo kibazo turakizi gusa turimo tubakorera ubuvugizi muri BNR kugirango amafaranga yabo agire umutekano ndetse ingendo bakoraga zigabanuke,
Birumvikana abaturage baho i Gasumo bakokara urugende rurerure kugirango bagane umurenge SACCO ariko bihangane igisubizo cyabo kiraza gukemuka .
Isaie Nshimiyimana IGIRE.RW .
English
Kinyarwanda



