Polisi y’u Rwanda iravuga ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kwiyongera cyane, aho uisanga hari n’abajya kwa muganga kwivuza bakabasangamo ibimenyetso by’ibiyobyabwenge.
Mu gihe Polisi y’U Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bari mu Cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, bamwe mui rubyiruko basobanurirwa ko hari urundi rubyiruko riwshora mu biyobyabwenge ariko rimwe na rimwe bajya kwamuganga kwivuza bakabasangamo ibimenyetso by’ibiyobyabwenge.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari nabagenzi babo bazi bishoye mu nzoga n’itabi bikaba byarabizeho ingaruka zirimo no guta ishuri.
Uwineza Alice utuye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro ati’’ni byiza ko bakomeje kudushishikariza kutishora mu biyobyabwenge, aho ubona ko hari bagenzi bacu babyishoyemo bikabaviramo ingaruka zirimo no guta ishuri. Ubu rero dukwiye gufata ingamba zo kubyirinda kuko bigira ingaruka’’
RWEMA Pacifique utuye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo nawe ati’’muri iki gihe ubona urubyiruko rwarishoye mu biyobyabwenge cyane, aho bamwe bagaragaraza ko babiterwa n’ibibazo. Njye numva ko ibibazo bitagatumye umuntu yishora mu biyobyabwenge. Umuntu akwiye gushaka ikimuteza imbere, nta mpamvu yo gukoresha ibiyobyabwenge.’’
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibi biyobyabwenge bikoreshwa n’urubyiruko kuburyo hari n’ibimenyetso bajya babona kubari kuvurwa kubera ingaruka zabyo.
ACP Boniface RUTIKANGA Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yagize ati’’Usanga umuntu ukabona afite uduheri twinshi ku mubiri n’inkovu ku maboko, wibaza uko byagenze. Buriya n’ingaruka z’inshinge aba yariteye ku maboko. Ariko noneho no mu isura ye iyo umurebye, umuntu w’imyaka 23 wari ukiri muto aba ashaje cyane. Aba yarahindutse umusaza nta ntege afite ariko nta nikizere aba akifitiye muri sosiyete.’’
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zikangurira abantu kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima.

Dr Darius GISHOMA Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ati’’Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buryo buzwi. Ku ruhande rumwe ni ubwonko bw’umuntu muzima, ku rundi ruhande ni ubwonko bw’umuntu ukoresha ibiyobyabwenge. Iyo bamubwiye bati tubwire wenda intara zigize igihugu. ubwenge bwe uko bukora ibice bimwe bikora ni bike ugereranyije n’umuntu muzima. Ikindi ni uko nta rugingo na rumwe rw’umubiri rutagirwaho n’ingaruka uhereye ku bwonko, ku mwijima, mu gifu, umutima nibindi. Ibyo byose bigira ingaruka, akaba ari yo mpamvu tutifuza kujya hariya, ariko ubutumwa bwibanze dutanga ni ukwirinda.’’
Imibare itangazwa na Polisi y’igihugu yerekana muri uyu mwaka wa 2025 guhera mu kwezi kwa Mutarama kugera mu kwezi kwa Kamena, abantu 683 bafatiwe mu biyobyabwenge.Aba barimo ababitunda, ababyikorera, ndetse n'ababikoresha.Muri abo 210 bashyikirijwe ubutabera, abandi biganjemo urubyiruko bagiye kugororerwa mu bigo ngororamuco.


Yanditswe na Cyuzuzo Vivian
English
Kinyarwanda


