Abantu bafite Ubumuga bw’ingingo bavuga ko bishimira kuba leta yarashyize nkunganire ku bazajya bagura insimburangingo n’inyunganira ngingo bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuweli mu gihe kuzibona byari bigoye kandi bakenera kwivuza cyane.
Babigarutseho ubwo bari mu nama rusange ya 15 y’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yabereye mu nzu mbera byombi y’akarere ka Gasabo
Abantu bafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko bakiriye neza icyemezo cya leta y’u Rwanda kivuga ko bashobora kugura insimbura ngingo n’inyunganira ngingo binyuze mu bwisungane mu kwivuza.Bavuga ko byabagoraga cyane kuzigura biyishyuriye 100/100.

Ingabire Grace waturutse mu karere ka Rwamagana yagize ati’’ibintu bijyanye n’insimbura ngingo n’inyunganira ngingo kuba barabishyize kuri mutuweli ni ibintu twishimira cyane.Mbere ya byose turashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika wadutekerejeho kuko abantu bafite ubumuga bahura n’imbogamizi nyinshi mu buryo bwo kugenda umuntu ava ahantu hamwe ajya ahandi.Ubu rero kuba tugiye kubona uko tuzajya tuzibona kuri mutuweli birashimishije kuko wasangaga zihenze cyane.’’
Undi witwa Kabatesi Donatha waturutse mu karere Huye ati’’mfite ikizere kuri njye nabagenzi banjye ko tugiye kujya tubona insimbura ngingo n’inyunganira ngingo mu buryo butworoheye, kuko tugiye kujya twisanzura tukarushaho gutera imbere.’’

NDAYISABA Emmanuel umunyamabanga nshingwa bikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, ashima leta y’ubumwe yatekereje ku bantu bafite ubumuga ikabunganira ku kubona insimbura ngingo n’inyunganira ngingo kuko bizabafasha kuzibona bunganiwe.
Ati’’turashima leta y’ubumwe iherutse kutwemerera kujya twivuriza cyangwa duhabwa insimbura ngingo n’inyunganira ngingo dukoresheje ubwisungane mu kwivuza. Ni ikintu cyatunyuze cyane kuko buriya ubwisungane mu kwivuza abantu bafite ubumuga barabukoresha cyane. Bivuze ngo rero kiriya cyaradufashije, byerekana ko muri iyi ngengo y’imari igiye gutangira mu kwezi kwa karindwi, turateganya ko hazivuza abantu benshi byari byarananiye.’’
Abantu bafite ubumuga baracyagaragaza zimwe mu mbogamizi bagifite zirimo nk’ingengo y’imari bagenerwa idahagije bikaba bidindiza imwe mu mishanga baba bifuza kugeraho.
Banafite ibindi bibazo birimo kuba bagisoreshwa nk'abandi banyarwanda bose bakora ubucuruzi kandi nyamara bo imikorere yabo iba igoye.




Yanditswe na Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


