Urubyiruko wo mu bigo by'amashuri mu karere la Nyagatare,rwaganirijwe ku bigendanye n'ububi n' ingaruka za malariya ndetse hanarebwa uko yakwirindwa kuko ikomeje kwibasira abatari bake kandi hadafatiwe hamwe ingamba, hari abahaburira ubuzima.
Byabaye tariki 26 kamena 25 ni mu mudugudu wa Ndama akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi hakoranyijwe abanyeshuri baturutse mu bigo by'amashuri bitandukanye.Hanateguwe irushanwa ry'umupira w'amaguru ryahuje ibigo bitandukanye byo mu murenge wa Karangazi.
Ku munsi wo kuganirizwa kuri marariya hakinnye amakipe yabashije kwitwara neza akagera ku mukino wa nyuma ariyo Akagera High school na Karangazi secondary school abenshi bazi nko mu Akanyeri.Byarangiye ikipe y' Akagera High school itwaye igikombe ariko ibi byose byari ukugira ngo baganirize urubyiruko ku kwirinda no kurwanya marariya.
UMUTONIWASE Phionah yavuze ko yanejejwe no kuba baganirijwe ku bubi n'ingaruka za malariya kandi ko bagiye kuyirwanya.
Yagize ati "Ni ukuri mwatekereje neza kutuganiriza tugiye mu biruhuko kuko n'aho tugiye mu ngo iwaca tugomba gufa iya mbere mukurwanya malariya,tugirira isuku aho dutuye, turara mu nzitiramibu ikoranye umuti Kandi buri gihe kugirango tugabanye ibyago byo kuba twarwara malariya.Nk'aha ku ishuri kugirango uzabone umunyeshuri uryamye mu nzitiramibu byabaga bigoye ariko ubu bigiye guhinduka".
KWIZERA David umuyobozi w' ikigo cy'amashuri cya Akagera High school yavuze ko anejejwe nuko babatekerejeho kugirango babahugure kandi ko bizagira akamaro.
Ati "Ubu bibaye byiza kuba duhuguwe kuko abanyeshuri benshi bari bazi ko malariya yirindwa, umuntu arara mu nzitiramibu gusa ariko twabonye ko umubu ushobora kukuruma utarajya no kuryama. ubu abanyeshuri bagiye gufata iya mbere mu kurwanya malariya".
PIERE Amide umukozi w' ihuriro ry'imiryango itari iya leta yavuze ko batekereje kuganiriza urubyiruko by'umwihariko mu bigo by'amashuri ku bigendanye no kurwanya malariya kugira ngo bamenye icyuho cyayo.
Yagize ati "Hateguwe ubukangurambaga twise kurwanya malariya bihere kuri njye kandi twizeye ko ubutumwa tubahaye buzagira akamaro.Bamwe bari bazi ko iyo uraye mu nzitiramibu ukanatema ibihuru, ibyo biba bihagije ariko ntibibuke ko nabiriya bikoresho bishaje bijugunywa mu intoki,mu mazi n'ahandi, nabyo ari indiri y'imibu ariko ubu byose babimenye".

MUREKATETE Juliet umuyobozi w'akarere ka Nyagatare wungirije ushinze imibereho myiza y'abaturage yavuze ko ubu bukangurambaga bwari bukenewe cyane mu murenge wa Karangazi.
Yagize ati"Uyu murenge wa Karangazi uri ku mwanya wa kabiri (2) mu gihugu mu mirenge yazahajwe na malariya.Urumva ko byari ngombwa.Tumaze iminsi dukora ubushakashatsi ku bufanye na RBC twasanze ikigo nderabuzima kimwe cyo muri uyu murenge aricyo cya Ndama cyakiriye abarwayi barenga 1000 mu gihe cy'amezi atatu(3)".
Yakomeje agira ati "Twafashe abanyabuzima turabahugura hanyuma duca kuri buri rugo muri utu tugari dutatu aritwo Ndama,Nyamirama,Nyagashanga kugirango dukomeze turwanye malariya. Ubu rero uyu munsi byari uguhera ku banyeshuri ngo bamenye ko malariya ya kwihisha ahantu henshi nko mu bigega bidapfundikiye, mu bikoresho bishaje, mu bidendezi by'amazi n'ahandi.Ubwo rero bigishijwe uburyo bagiye kuyirwanyiriza hamwe kandi natwe nta kudohoka".
Muri rusange ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC bwagaragaje ko Akarere ka Nyagatare kari ku mwanya wa 6 mu turere twazahajwe na malariya.




Tuyizere Adam/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


