Urukiko rw’Ubujurire muri Kenya ku wa Gatanu rwakuyeho icyemezo gikomeye cyari cyemeje ko gukuramo inda ari uburenganzira bw’ibanze. Kenya ni igihugu gifite abaturage benshi b’Abakirisitu, aho gukuramo inda byemewe mu mategeko mu bihe bimwe na bimwe, ariko bikaba bikiri ikizira mu muco, bigatuma abagore n’abakobwa benshi bajya mu mavuriro atemewe ashobora kubashyira mu kaga.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira ku buzima bw’imyororokere (Centre for Reproductive Rights) uvuga ko buri munsi abagore barindwi muri Kenya bapfa bazize gukuramo inda mu buryo butizewe, kandi benshi bakabazwa amafaranga n’abapolisi kubera urujijo ruri mu mategeko.
Itegeko nshinga rya Kenya ryo mu 2010 ryemerera gukuramo inda mu gihe “ubuzima cyangwa ubuzima bwiza bw’umubyeyi buri mu kaga”, ariko igitabo cy’amategeko mpanabyaha cyasizwe n’ubukoloni bw’Abongereza ntikiravugururwa ngo gihuze n’iryo tegeko nshinga.
Urubanza rwatangiye muri Nzeri 2019, ubwo umukobwa w’imyaka 16 yafatiwe ku gitanda cy’ibitaro n’abapolisi mu gace ka Kilifi, afatanywe n’umuganga Salim Mohammed. Uwo mukobwa yari aje kuvurwa nyuma yo kugira ibibazo bikomeye byatewe no gukuramo inda, birimo ububabare n’amaraso menshi, maze uwo muganga asanga inda yavuyemo, amuha ubuvuzi bukurikira gukuramo inda.
Mohammed yarezwe gutanga serivisi zo gukuramo inda afungwa icyumweru kimwe, mu gihe uwo mukobwa yarezwe kuyikuramo, aza gufungirwa mu igororero ry’abana kurenga ukwezi kuko atabashaga gutanga ingwate.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo muri Werurwe 2022 cyari cyakuyeho ibyo byaha, kinemeza ko kugera kuri serivisi zo gukuramo inda ari uburenganzira bwemewe n’itegeko nshinga, ndetse ko abarwayi bagomba kurindwa ibikorwa nko guhatirwa kwisuzumisha kugira ngo bashinjwe ibyaha. Ariko icyo cyemezo cyakuweho n’Urukiko rw’Ubujurire, ruvuga ko itegeko rigaragaza neza ko uburenganzira bwo kubaho butangira umuntu agitwite, bityo inkiko zo hasi zari zifite uburenganzira bwo gusuzuma niba ubuzima bw’uwo mukobwa bwari mu kaga mbere yo gukuramo inda.
Abacamanza bagize bati:
“Gukuramo inda si uburenganzira bw’ibanze bwemewe n’itegeko nshinga. Ahubwo itegeko nshinga rirabibuza, rikemera gusa ko bishoboka mu bihe bike byihariye.”
Banongeyeho ko uburenganzira bwo mu itegeko nshinga budashobora kubuza inzego z’ubutabera gukora iperereza, gushinja no gukurikirana ibyaha.
Umuryango Centre for Reproductive Rights wavuze ko iki cyemezo “giteye agahinda cyane”, ukavuga ko uzajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga. Wongeyeho ko iki cyemezo gitera impungenge ku kugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere muri Kenya.
Uyu muryango wavuze ko uru rubanza rugaragaza uburyo abantu bashaka cyangwa batanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere bashobora guhanwa n’amategeko, nubwo hari uburenganzira bwemewe n’itegeko nshinga burimo agaciro ka muntu, ubuzima bwiza no kutagirirwa nabi.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko urujijo ruri mu mategeko ajyanye no gukuramo inda akenshi rutuma abapolisi bahohotera abarwayi n’abaganga, ndetse bakabaka amafaranga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo African Population and Health Research Centre bufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo Guttmacher Institute bwagaragaje ko mu 2023 habayeho gukuramo inda zisaga 790,000. Bwavuze kandi ko abarenga 300,000 bahawe ubuvuzi nyuma yo gukuramo inda, cyane cyane kubera ibibazo byatewe no kubikora mu buryo butizewe.
English
Kinyarwanda



NDEKEZI Jean Melane