Inama y'abaminisitiri yashyizeho abayobozi bashya muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi no mu kigo gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB aho abayobozi nka Dr Patrick Karangwa wari umuyobozi Mukuru yasimbuwe kuri uwo mwanya ndetse n'uwari umwungirije ushinzwe ubuhinzi,Dr Bucagu, nawe akaba yasimbuwe.
Inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama 2023,ikayoborwa na nyakubahwa Perezida Kagame yasize impinduka muri za minisiteri ndetse n'ibigo bya Leta.
Inama y'abaminisitiri yagize Oda Gasinzigwa Perezida wa komisiyo y'amatora NEC,akaba agiye muri izi nshingano, asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.Ni Inama yashyizeho Carine Umwari akaba Komiseri muri iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi Dr Olivier Kamana yagizwe umunyamabanga uhoraho umwanya wahozeho Jean Claude Musabyimana uheruka kugirwa Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu.
Ni mu gihe mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB,Dr Patrick Karangwa wari umuyobozi Mukuru,yasimbuwe na Dr Alexandre Rutikanga.Gusa Dr Patrick Karangwa akaba yahise agirwa Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi buvuguruye.
Naho Dr Charles Bucagu wari umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB akaba yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr Florence Uwamahoro akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Muri minisiteri ya siporo,Shema Maboko Didier uheruka gukurwa Ku mwanya w'umunyamabanga uhoraho yasimbuwe na Zephanie Niyonkuru.Ni mu gihe Christophe Bazivamo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.
English
Kinyarwanda


