Gen Muhoozi yagiriye uruzinduko mu Rwanda [AMAFOTO]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda,akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda aho ari mu ruzinduko rw’akazi.

Gen Muhoozi usanzwe ari inshuti ya Perezida Paul Kagame anakunda no kumwita “Uncle”,yageze ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Amakuru avuga ko uruzinduko rwa Gen Muhoozi ruzaba rugizwe no kugirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda, ndetse akazanabonana na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Uyu muhungu wa Perezida Museveni, akunze kuvuga ibyo agiye gukora abinyujije ku rukuta rwa X aho,mu minsi ishize tariki 11 Werurwe 2025 yatangaje ko akumbuye u Rwanda.

Yagize ati “Vuba cyane.Nkomeje gukumbura mu rugo heza mu Rwanda.”

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi i Kigali rubaye mu gihe igihugu cye cyongereye ingabo zacyo n’ibikoresho mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahari intambara y’umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za Leta n'imitwe izifasha irimo Wazalendo na FDLR igizwe n'abajenosideri.

Ni mu gihe kandi Uganda yohereje ingabo zayo za UPDF muri Sudan y’Epfo ahamaze iminsi hari intambara hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit na Dr Riek Machar Visi Perezida wa Mbere wa Sudn y’Epfo bahora bahanganye mu ntambara ishingiye ku moko.