Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,yasabye abaganga kugira umutima wo gufasha abarwayi babaha serivise z'ubuvuzi nziza kuko iyo umurwayi avuwe neza agakira,ahora azirikana umuganga wamuvuye akamusabira umugisha ku Mana.
Ibi byagarutsweho ku Cyumweru Tariki ya 9 Gashyantare 2025 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w'abarwayi mu bitaro bya Rwamagana witabiriwe n'abarwayi,abarwaza, ubuyobozi bw'ibitaro ndetse n'ubw'Akarere ka Rwamagana.
Mu ijambo rya Dr Placide Nshizirungu , umuyobozi Mukuru w'ibitaro byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Rwamagana ( Rwamagana level two teaching hospital), yagaragaje ishusho y'uburyo ibyo bitaro bitanga serivisi z'ubuvuzi ndetse anashimira Leta n'abafatanyabikorwa kubera uruhare bagira mu guteza imbere serivisi z'ubuvuzi ibyo bitaro bitanga.

Yagize ati"Ntabwo umurwayi ari ufite ikibazo mu mubiri gusa, hari n'abandi baba bafite ibibazo by'ubuzima bwo mutwe cyangwa mu mitekerereze baza batugana ,bose tubifurije gukira.Uyu munsi kandi turazirikana abarwaza twe nk'abavura tubafata nk'abagenzi bacu,nubwo tuvura uburwayi bw'umubiri ariko twenyine ntiduhagije kuko iyo duhaye serivisi z'ubuvuzi umurwayi aba akeneye umwitaho.
Dr Nshizirungu yakomeje ati"Hari gahunda yo kwagura ibitaro byacu,turashimira Leta y'u Rwanda idufasha kugira ngo ibyo dukenera kugira ngo twite ku barwayi biboneke,kandi turashimira Akarere ka Rwamagana katuba hafi.Turashimira Kandi abanyamadini kubera ibikorwa bakora byo guhumuriza abarwayi ,kwita ku munyantege nke ukamubonera amafunguro, ukamubonera imyambaro ababikora abo bose turabashimira ."

Uhagarariye abarwayi Niyirora Fidel mu ijambo rye yashimiye ibitaro bya Rwamagana uburyo bitanga serivisi zinogera ababigana .
Ati "Turashimira ibi bitaro kubera serivisi nziza baha abarwayi,abarwayi bahoherezwa,inkomere n'indembe n'ababyeyi bose baza kuhabyarira bose bakiranwa urugwiro n'abakozi.Kuva ku muyobozi Mukuru kugera ku baganga bakira neza abarwayi.Ibindi dushima ni uko abarwayi batarara hanze kandi mu bitaro hakaba harangwa isuku ndetse kubera ibigega by'amazi nta kibazo cy'amazi tugira ."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abakozi n'abaganga kubera ubwitange n'umurava bakorana akazi kabo .
Ati"Mbashimire byimazeyo kubera aho ibitaro bya Rwamagana bigeze , ndagira ngo nshimire abayobozi,abaganga mwese uburyo mukora,umuntu wese uje kwa muganga uvuye hano akubwira ko yakorewe ibyo mwagombaga kumukorera ."
Yunzemo ati"Ndashimira Dr Placide n'abaganga bose ,baganga muri hano imirimo myiza mukora izabakurikirana mu bihe bizaza ,iyo uvuye umurwayi arembye iyo akize ahora agusabira umugisha kubera akazi muba mwakoze.Aho muzajya munyura abantu bazajya basabira umugisha ko mwabaye intwari ."
Ibirori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'abarwayi byatanzwe no kubahumuriza, kubasengera ndetse no gushyikiriza abarwayi impano.Ibitaro bya Rwamagana byashinzwe mu 1949.Mu mwaka ushize wa 2024 byakiriye abarwayi 51,854,hakaba harimo ibitanda by'abarwayi 242.









Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


