Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruyonza mu Murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza witwa Bimenyabayo Maurice aravugwaho kuba yafatanwe Litiro 15 za Kanyanga, ubwo yazinjizaga mu nzu ye aho acumbitse muri aka Kagari.
Ibi bibaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo ,ubwo gitifu yamanukaga afite akabido ka Litiro 15 , agezeyo bamugwa gitumo.
Umwe mu bahaye Realrwanda.com utifuje ko amazina ye agaragara yavuze ko na we yabobonye gitifu Bimenyabayo afite akabido, ubwo nyuma yo kumucaho aza gutungurwa no kumva ko ako kabido karimo kanyanga.
Ati:" Narimanukanye umugenzi munyuraho ahantu ku bimodoka mu kanya gato numva ngo baramufashe ,ngo bamufatiye ahantu hitwa mu Kajevuba na kanyanga litito 15. Babimbwiye nibuka ko mubonye n'aka cumi na tanu(akabido)".
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yemereye Realrwanda.com ko aya amakuru yabaye ariko ngo bagikurikirana ngo barebe ukuri kwabyo.
Meya Nyemazi ati: Byari bigikurikiranwa twari tutaramenya ukuri kwabyo ariko byari byavuzwe turacyabikurikirana".
English
Kinyarwanda


