Umugabo witwa Emmanuel Ntarindwa w’imyaka 51 y'amavuko wo mu karere ka Nyanza yafatiwe mu mwobo yabagamo we n’umugore we w’imyaka 53 bacukuye mu nzu yabo.Uku kwihishahisha imyaka 23,ni ukubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, Dr. Thiery B. Murangira avuga ko Ntarindwa agifite irangamuntu iriho ubwoko yatangwaga mbere y’uko Inkotanyi zibohora u Rwanda.
Ikindi ngo ni uko usanga nta makuru afite ku bibera mu Rwanda kubera ko kuva icyo gihe kugeza ubwo yafatwaga taliki 16, Gicurasi, 2024 atasohokaga hanze.
Kugira ngo afatwe byagizwemo uruhare n’abagendaga muri urwo rugo baje gukeka ko yaba ari ho yihishe, amakuru aragenda aza kugera ku nzego nibwo afashwe.
Umuvugizi wa RIB avuga ko amakuru y’iperereza avuga ko Ntarindwa yakoze Jenoside aza guhunga u Rwanda nyuma y’uko Inkotanyi zirubohoye, ariko mu mwaka wa 2001 aza kurugarukamo.
Yagiye kwihisha kwa Eugenie Mukamana bahoze baturanye, baza no gukundana barabana nk’umugabo n’umugore baranabyarana.
Amakuru akomeza avuga ko Kuva yagera muri urwo rugo atigeze asohoka mu nzu ahubwo we na Mukamana bacukuye mu nzu aho yabaye kuva icyo gihe kugeza afashwe.
Ngo uyu Ntarindwa agifatwa,mu kubazwa,nawe yiyemereye ko yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko yishe Abatutsi benshi atibuka umubare mu cyahoze ari Komini Kigoma na Komini Nyabisindu, ubu aha ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.
Kuri ubu Ntarindwa na Mukamana bafungiwe kuri Station ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza, dosiye yabo ikaba irimo gukorwa bakaba kugira ngo igezwe mu bushinjacyaha.
RIB ivuga isaba abantu kumenya ko bidakwiriye guhishira ko uwakoze icyaha cya Jenoside.Bityo ngo birakwiye ko buri wese wamenya ko runaka akekwaho Jenoside abivuga kugira ngo akurikiranwe kuko n’ubundi Jenoside ni icyaha kidasaza.
Amategeko avuga iki?
Ibyaha aba bombi bakurikiranyweho biri mu Ngingo ya 92 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga kw’ihanwa ry’icyaha cya Jenoside.
Umuntu wese ukoze jenoside nk’uko Ingingo ya 91 y’iri tegeko ibiteganya aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Ingingo ya 2 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko umuntu wafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye bigaragara iyo hari uwahishe uwakoze icyaha, umufatanyacyaha cyangwa uwahishe icyitso kugira ngo adafatwa cyangwa ataboneka.
Icyo gihe aba yamufashije kwihisha cyangwa gucika cyangwa kumufasha guhisha ibintu byakoreshejwe icyaha.
Umufatanyacyaha cyangwa icyitso ahanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha bigenwa n’Ingingo ya 84 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iki cyaha gihanishwa igifungo kiri kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 300,000 Frw.
English
Kinyarwanda


