Mu karere kacu duterwa ipfunwe n'abari abakozi bagenzi bacu bagize uruhare muri Jenoside-Meya Niyonagira 

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,yavuze ko ari ikimwaro gikomeye kuba mu byahoze ari amakomine yahujwe akaba akarere ka Ngoma,haravukaga abantu bakomeye mu buyobozi ndetse n'abakozi mu nzego za Leta ariko bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakayishishikariza abandi aho kuyirwanya.

Ibi yabigarutseho kuri uya wa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2025,mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko hibukwa abari abakozi ba Komine zahujwe zigakora akarere ka Ngoma bazize Jenoside.

Mu kiganiro cya Rutare JMV kigaragaza amateka yaranze igice cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo,yavuze ko abakozi bakoreraga muri ibyo bice mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi,bageragezaga kuba umwe ariko bitewe n'imiyoborere mibi,bafataga umuyobozi ukomeye akicwa na benewabo maze urwitwazo rukaba rurabonetse hakicwa Abatutsi benshi.

Ati "Buriya Jenoside kugira ngo igere kuri ruriya rwego, kugira ngo aka karere gasenyuke ka Ngoma,ka Rwamagana ubuganza bwose kariya gace,hari Politike yari ikomeye y'imbaraga,yo gufata umuyobozi w'igihangange akicwa na benewabo,bamara kumwica bikaba imbarutso yo kugira ngo bice abandi bantu".

Akomeza agira ati"Gutotezwa kw'abari abakozi bose,gutotezwa k'uwitwaga iryo zina,byabaga ari ihame.Noneho icyari gikomeye,ni uko kwica uwo muntu w'umututsi byabaga ari nk'umuhigo ariko ndashima Imana ko nubwo abantu bapfuye ariko abasigaye tubasha kwibuka abacu.Cyera umuntu yarapfaga bavuga ko ari umututsi ari hariya i Remera nawe utuye hano i Kibungo,ntube wajya gusura murumuna wawe uriyo kandi barishe mukuru wanyu, ugatinya ko nujyayo bavuga ngo wagiye kuba ikitso".

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,yavuze ko biteye ipfunwe n'ikimwaro kuba ahahoze ari ikicaro cya Perefegitura ya Kibungo harimo abayobozi bakoze Jenoside ndetse bakayishishikariza abandi aho kugira ngo bakoresha ububasha bari bafite mu kuyirwanya.Aboneraho gushima ababaye intwari bakarwanya Jenoside kugeza ubwo babizize.

Ati"Mu karere kacu ka Ngoma duterwa ipfunwe n'abari abakozi bagenzi bacu bagize uruhare muri Jenoside ndetse tukongera tugaterwa ipfunwe n'uko Jenoside yategurirwaga ku biro cyangwa se ku byicaro by'ahari inzego z'imirimo.Tukababazwa cyane bikomeye,n'abari abayobozi nkatwe uko turi ubu ngubu bamwe bari ba burugumesitiri [...] abandi bari ba konsiye,ba sisita burugumesitiri ndetse twebwe ikinegu gikomeye cyane nko mu karere ka Ngoma tugira ,ni uko hari abana bavukaga muri ayo makomine yacu,bari baragize amahirwe yo kubona imirimo ikomeye,[Col Rwagafirita,Col Renzaho,Minisitiri Mugiraneza na Perefe w'umujyi wa Kigali Renzaho Tharcise n'abandi.] ariko mu by'ukuri ni ikinegu,ni ikimwaro gikomeye kuba abo bose bari abakozi n'abayobozi,aribo bagize uruhare mugutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati"Ariko nanone turashimira bamwe babaye intwari ndetse bakagera nubwo bishwe twibuka cyane uwari perefe w'iyi Perefegitura ya Kibungo watotejwe cyane kugeza ubwo akuweho kubera ko yageragezaga kuvugira Abatutsi ndetse akaza gusimbuzwa akanicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi".

Meya Niyonagira,yasabye abayobozi gufasha urubyiruko kwirinda ivangura,ariko nk'abayobozi n'abakozi nabo bakaryamagana burundu haba aho bakorera ndetse n'ahandi.

Ati"Dufite inshingano zikomeye cyane nk'abayobozi zo kwigisha abakiri bato kuba umwe, kwirinda ivangura iryo ariryo ryose ariko birumvikana natwe bigomba guhera muri twe,ivangura bagenzi bacu bakorewe tukariheza tukaryamagana burundu kuko dufite amahirwe y'uko dufite ubuyobozi bwiza bwatanze umurongo wo kuba umwe ndetse no kwimakaza gahunda ya ndumunyarwanda".

Abakozi 27 bakoreraga ibyahoze ari Komine yahujwe agakora akarere ka Ngoma nibo bibukwa ariko abantu bakaba basabwa gutanga amazina y'abandi bakozi batarashyirwa ku rutonde bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo nabo bajye bahabwa icyubahiro.Amakomine atanu yihuje akabyara akarere ka Ngoma ni Komine Birenga, Komine Sake, Komine kigarama, Komine Rukira na Komine Mugesera.