Kirehe: Hegitari zisaga 1400 zateweho ibiti bihangana n’imihindagurikire y’ibihe by'izuba

Ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba REMA n’Umushinga NAP Kora Wigire ku nkunga ya GEF (Global Environmental Facility), hatewe ibiti bya Caltris mu rutare rw’amabuye ku buso bwa hegitari zisaga 1400  mu Mirenge ya Mpanga,Nasho na Kigina.

Ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe  by'izuba byakunze kugaragara muri ibyo bice . Ni ibiti byo mu bwoko bwa Caltris byatewe ,aho bigira uruhare mu buryo butandukanye burimo gukurura imvura, umwuka mwiza no guteza imbere abaturage. 

Ngendahimana  Cyprien ashinzwe itumanaho mu Kigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, avuga ko gutera ibi biti bigira  umumaro mu munini mu guhanga n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no mu mibero y'abaturage ya buri munsi.

Ati” Igiti gifite byinshi gikora ,haba mu kuyungurura umwuka ,kugira uruhare mu kugwa kw’imvura ariko noneho gishobora no gutanga ubuzima mu bundi buryo, kuko aha giteye gifasha mu kongera gutuma ubutaka bwihembera. Ni ikerekana ko naho hantu hose tubona abantu batekereza ko nta kintu cyahakorerwa ,hashobora gukorerwa byinshi bifite impinnduka ku mibereho y’abaturage no kurinda ibidukikije muri rusange”.

Kongera ubuso  buteyeho amashyanmba ni imwe mu ntego zo gutera ubu bwoko bw’ibiti. Mu mwaka wa 2020, intgeo yari ukongera ubuso buterwa amashyamba ku gipimo cya 30.8%, ni mu gihe kuri ubu igipimo kigeze kuri 35%.

Ngendahima, yavuze ko mu mishanga y’Ikigo guishinzwe kurengera ibidukije ,hari gahunda  yo kongera ubuso  buterwaho amashyamba.

Ati” Irahari (gahunda yo kongera ibyanya by’amashyamba). Aho REMA ikorera imishinga hose tugerageza kwibanda ku bintu byo gusazura amshyamba ku bintu bibiri byo gusazura amshayamba no gutera amshya  ariko no gutera ibiti bivangwa n’imyaka”.

Yongeyeho ko abaturage basabwa kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije ndetse ko abafite n’abamikoro make bafashwa kunganirwa ku mbuto.

Ati“Iyo rero hari  ahantu hataragera umushinga gukora ahantu nk’aha biba nko kwerekana ko ibyo bintu bishoboka. Niyo mpamvu aho bishoboka REMA itanga ubufasha mu gutanga ingemwe z’ibiti bikaba byaterwa  ariko naho bidashoboka nyir’ubutaka agshishikarizwa ashobora kwigurira ingemwe z’ibiti”.

Ganza Eric ni umuturage wo mu Murenge wa Mpanga hamwe mu hatewe ibiti bya Caltris ,nyuma yo kubona ko ahari amabuye Manini y’urutare hatewe ibiti bigashoboka ,avuga ko ari urugero rwiza rugiye kubafasha gutera ibiti.

Ati“Twabonaga ari habi cyane ,twabona nta kayagaga gahari tukajya duhora mu bihe by’izuba. Ingamba ni ukureba niba hari ahafite amabuye nk’aya  mbe natera ishaymba. Twabonye ari byiza cyane”.

Umushinga wa NAP Kora Wigire uterwa inkunga na GEF (Global Environmental Facility), watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2024 ukaba uzamara imyaka itanu. Ni umushinga wibanda kugutera ibiti mu buryo bihangana n’ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe ,ndetse n’ibiti bivangwa n'imyaka mu turere twa Nyagatare ,Rusizi na Nyamasheke.

Ganza Eric ni umuturage wo mu Murenge wa Mpanga hamwe mu hatewe ibiti bya Caltris

Iyo hatewe ibiti bifasha abatuarge mu buryo butandukanye