
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’uko Abanyarwanda bavuye mu bikorwa by’Amatora, ubu hakurikiyeho igihe cyo gukora, kandi ko imyaka itanu iri imbere izarangwa no kugabanya ibibazo byajyaga bibazitira mu rugendo rw’iterambere. Ati “Ntabwo yaba itanu y’ubusa cyangwa itanu yongera ibibazo.”
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 ubwo yakiraga Indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ndetse n’Abadepite 80 binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Perezida Paul Kagame yatangiye ashimira Abanyarwanda uko bitwaye mu bikorwa bamazemo iminsi birimo amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite barahiye uyu munsi, by’umwihariko n’igikorwa cyo kurahira kwa Perezida cyabaye ku Cyumweru tariki 11 cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu Bihugu binyuranye.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo ibi bikorwa bishyizwe ku ruhande, hagiye gukurikiraho akazi ko gushyira mu bikorwa ishingangano bahawe n’Abanyarwanda.
Ati “Ni akazi tugomba gukorera Igihugu cyacu, akazi bamwe batorerwa n’Abanyarwanda, abandi bashyirwaho mu bundi buryo ariko byose ari ugukorera Abanyarwanda, ako kazi rero tugomba kugakora tukakanoza uko bishoboka.”
Avuga ko nubwo ntabyera ngo de, ariko ko n’ibibazo bishobora kuvuka, abantu baba bakwiye kujya babishakira umuti bakabikura mu nzira kugira ngo bitagira ingaruka ku nshingano zabo zo gukorera Abanyarwanda.
Ati “Ariko nabyo ntibivuze ko twahorana uwo muco w’ibidakorwa neza abantu bagomba gusubira inyuma bagatungunya, mu buzimanusanzwe nibyo hari ibigomba guhora bishyira mu bikorwa ariko ibikorea neza ku bigomba gushyira mu bikorwa ubwo hari ikibazo abantu baba bagomba gukemura.”
Perezida Kagame yavuze ko abantu batagomba kujya mu myanya batekereza inyungu zabo ku giti cyabo, ahubwo ko bakwiye kujyaho batekereza inyungu z’abaturage.
Ati “Natwe nk’abantu bigomba kutugeraho, ariko abo tugomba kubanza gutekereza ni Abanyarwanda ni Abaturarwanda. Akenshi bisa nk’aho ari umuco utajya uranduka burundu ikintu cy’imyanya, ndetse mu ndimi z’amahanga bakitwa VIP, VIP ugahitana umuntu ngo uri VIP? Ibintu byose amikoro macye y’Igihugu akabanza gukemura ibibazo bya VIP.”
Yavuze ibintu nk’ibi by’abayobozi biremereza bikwiye gucika, kuko bigira ingaruka ku baturage, bagenda bahutazwa n’abo bayobozi biremereza.
Ati “Rwose uwo ni umuco mubi, ni umuco tuganiriye kenshi ko ugomba guhagarara ariko ndabisubiramo n’uyu munsi ko ugomba guhagarara.”
Perezida yavuze ko n’iyo umuntu yaba afite uko kwiremereza kwe ari yo kamere, yashyira imbere inshingano ze zo gukorera Abanyarwanda.