Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihuhu Habimana Dominique yavuze ko abaturage ari igipimo kigaragaza ubuzima abaturage babayemo kuko iyo bishimiye serivisi babigaragaza cyangwa hari ibyo banenga.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 9 Ukuboza mu muhango wo kwakira abayobozi bashya b'akarere ka Kayonza umuhango wabereye nubundi ku biro by'akarere unitabirwa kandi n'ayobozi batandukanye barimo na Guverineri w'intara y'Iburasirazuba Prudence Rubingisa.
Ubwo yerekanaga abayobozi b’Akarere b’Agateganyo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yasabye abayobozi n’abakozi kwihutisha iterambere ry’Akarere rikagaragara kandi ko Kayonza ari Akarere karimo amahirwe menshi ashingiye ku miterere yako.
Ati“Abaturage ni igipimo kitabeshya, iyo bishimiye serivisi biragaragara, iyo batayishimiye nabyo biragaragara, kandi dufite inshingano zo kubaba hafi.”
Abayobozi bashya b’Akarere b’Agateganyo ni Hategekimana Fred,Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo na Higiro Jules,Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Agateganyo.Aba bakaba basimbuye Komite nyobozi y'akarere iherutse kwirukanwa igizwe na Meya Nyemazi John Bosco n'abavisi meya bombi aribo Munganyinka Hope wari visi meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu na Harelimana Jean Damascene wari visi Meya ushinzwe imibereho myiza.












English
Kinyarwanda


