Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yasabye Urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge kuko biri kugaragara ko ziri guhitana ubuzima bw'abantu kandi muri bo harimo urubyiruko rutegerejwe kubaka igihugu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026 ubwo hasozwaga amarushanwa y'umurenge Kagame Cup ku rwego rw'akarere ka Ngoma kuri sitade ya Ngoma aho ryegukanwe na Remera mu bugabo ndetse na Rurenge mu bagore.
Ni amarushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti"Twitabire imikino twimakaza imiyoboro myiza n'umuco wo guhiga no kurushanwa".

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yashimiye amakipe yageze ku mukino wa nyuma, by'umwihariko ayatwaye ibikombe ku mpande zombi ari abagore n'abagabo ndetse anashima kandi abafana bigomwe bagaherekeza amakipe yabo.
Ati"Ndashimira abafana mwese mwakoze cyane kuri stade y'akarere ka Ngoma.Abenshi mu mirenge ntabwo baba bayiherutse ariko ni ibyishimo kuba mwaje mukurukiye amakipe yanyu muri iri rushanwa ry'imiyoborere myiza ryitiriwe Kandi umukuru w'igihugu cyacu".
Meya Niyonagira yakomeje avuga ko amarushanwa y'umurenge Kagame Cup agamije kwimakaza imiyoboro,ariko nanone ari umwanya mwiza wo gukangurira Urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiriza ejo habo hazaza Kandi aribo bategerejweho kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Ati"Dukomeze kwimakaza imiyoboro myiza ariko cyane cyane twirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko.Muri iyi minsi turi mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibigage,imbutabuta,ya mazina yose bagenda bita bya binyobwa.Mudufashe gutanga amakuru kuko muri iyi minsi biri kwangiza ubuzima bw'abantu.Urubyiruko rero rugaragara muri ibyo biyobyabwenge by'inzoga z'inkorano n'ibindi.Ntabwo ushobora gukina umupira mwiza kuriya ngo umare iminota 90 waranyweye iriya nzoga irimo umusemburo wa pakimaya ntabwo bishoboka wagerayo bagucenga kabiri ukaba wikubise hasi.

Ziriya nzoga rero ziri kwangiriza ubuzima bw'abantu.Bivuze ko niba turi kugenda mu gihugu tubona ibyo biyoga bihari icyo tubasaba ni ukubikumira ,ni ukwirinda kubinywa kuko ntabwo waba ufite imyaka 20 unywa ziriya nzoga uvuge ngo uzagira imyaka 70 Kandi murabona iterambere ry'igihugu cyacu ibyiza biri imbere turabifuriza kuzabibona mwese".
Irushanwa ry'umurenge Kagame Cup mu karere ka Ngoma ryari rigeze ku mukino wa nyuma,mu bagabo ikipe y'umurenge wa Remera yatsinze iy'umurenge wa Sake ibitego 3-2 yegukana igikombe,mu bagore,ikipe y'umurenge wa Rurenge yatsinze iy'umurenge wa Rukumbere ibitego 2-1 nayo yegukana igikombe.
Mu bagabo aya makipe yageze ku mukino wa nyuma,nyuma y'uko Remera isezereye umurenge wa Jarama ufite iki gikombe imyaka ibiri yikurikiranya (2024,2025).Ni mu gihe Sake yari yasezereye kuri Remera ndetse na Kazo kuri Sake.
Biteganijwe ko akarere ka Ngoma ari ko kazakira imikino ya nyuma y'iri rushanwa ry'umurenge Kagame Cup ku rwego rw'igihugu.








Umukino w'abagabo (Remera 3-2 Sake)

















Gutanga ibikombe ku mpande zombi abagore n'abagabo (Rurenge na Remera)










English
Kinyarwanda


