Ngoma:Mu mukino wabanjwe na terefone zacicikanye akarere katsinze abanyamakuru [AMAFOTO]

kuri sitade ya Ngoma habereye umukino wahuje abanyamakuru b'Intara y'Iburasirazuba n'abakozi b'Akarere ka Ngoma warangiye ikipe y'abanyamakuru itsinzwe ibitego bitatu kuri bibiri,umukino wari ubereye amaso ariko watangiye mbere y'uko terefone zicicikana zihamagara abakozi b'akarere ngo batabare ikipe yabo.

-Mbere y'umukino terefone zacicikanye

-Ubwoba bwo gutsindwa bwashakiwe igisubizo, abakozi bose barahamagarwa

-Abanyamakuru bashimiwe uruhare bagira mu gufatanya n'ubuyobozi gushyashyanira umuturage

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025.Ni Umukino wabaye nyuma y'igihe utegurwa,kuko wabanjirijwe n'ibikorwa byagiye bikorwa n'abanyamakuru mu minsi ishize,bigamije kuzamura iterambere ry'abaturage.

Mbere y'umukino terefone zacicikanye

Umukino wabanjirijwe n'ugutinyana ku mpande zombi ari nako abafana bibazaga uza gutahana intsinzi byabayobeye.Gusa ubwoba bwinshi bwari ku ruhande rw'ikipe y'akarere kuko abakinnyi bayo baje urusorongo nyuma y'uko bari bamaze kubona ikipe y'abanyamakuru yiteguye bihagije mu myambaro yayo y'umuhondo.

Ubwoba bw'ikipe y'akarere bwagaragariye ku kuba mu gihe abakinnyi baba bagiye kwishyushyu,habanje gusohoka umukinnyi umwe rukumbi ajya mu kibunga arishyushya, bagenzi be bamwiyungaho nyuma y'iminota 26 ariko nabwo haza abakinnyi umunani bonyine.

Muri icyo gihe,ku ruhande rw'ikipe y'abanyamakuru kwishyushya byari birimbanyije ariko babona bagenzi babo hakurya b'ikipe y'akarere batageze kuri 11 babanza mu kibuga, bagacyeka ko Umukino ushobora gusubikwa.

Iminota yakomeje kwiyongera abakinnyi b'ikipe y'akarere babanza mu kibuga bataraza,kapiteni w'ikipe y'abanyamakuru abajije impamvu Umukino udatangira,uw'ikipe y'akarere yasubije ko impamvu ari uko abasifuzi bataraza.

Gusa ubwo yasubizaga ibyo,ninako ku ruhande amaterefone y'abantu batandukanye bakora mu karere yacicikanaga bahamagara abakinnyi aho bari hose, ngo batabare ikipe y'akarere idatsindwa byinshi dore ko iy'abanyamakuru wabonaga yarambiwe ko Umukino utangira.

Hagati aho, impamvu bahamagaye abakinnyi imburagihe, amakuru avuga ko amasezerano y'umukino kwari ugukinisha abakozi bakorera ku karere,Atari abakozi b'akarere.Bivuze ko abo mu mirenge,abarimu ndetse n'abandi batari bemewe.

Gusa kubera ko wari Umukino wagishuti, akarere kabonye ikipe y'abanyamakuru iribuze gutsinda byinshi abayobozi n'abakozi bakorera ku karere,nibwo yahise itumizaho abandi bakozi mu karere baza gutanga umusanzu wabo kuko byari buvugwe ukundi iyo abanyamakuru bari abashyitsi, batsindira ikipe y'akarere kuri stade ihora yitorezaho.

Terefone zakoze akazi kazo,ubwo abakinnyi bari babuze baza urusorongo baturutse imihanda yose mu karere,barishyushya ndetse n'abasifuzi barahagera,ibigaragaza ko bari babujijwe kuhagera mbere y'abakinnyi,kuko baba batangije Umukino ibyo bigatuma ikipe y'akarere itsindwa byinshi kuko iba yakinishije abakinnyi basanzwe bakora mu nyubako zo ku karere.

Hatitawe ku byo abakapiteni b'amakipe yombi bari bemeranyijwe ariko bitari mu nyandiko,abakozi b'akarere bemerewe gukina,ibyo gukinisha abakorera ku karere bonyine bisigari inyuma ya stade.Ubwo Umukino washyize uratangira ariko ucyerereweho hafi isaha yose.

Wari Umukino wari ubereye ijisho

Muri uwo mukino ikipe y'abanyamakuru bakorera mu Ntara y'Iburasirazuba niyo yabanje gutsinda igitego cyabonetse gitsinzwe na Mugisha Abraham, umunyamakuru wa Radiyo/Tv Izuba.Ikipe y'abakozi b'Akarere ka Ngoma mu gice cya mbere nayo yakomeje gusatira izamu ishaka ibitego ndetse biza kubahira kuko babonye igitego cyo kwishyura ndetse banatsinda igitego cya Kabiri mbere y'uko igice cya mbere kirangira .

Igice cya Kabiri kigitangira, abanyamakuru bakuyemo Tuyishime Olivier umunyamakuru wa RBA ishami rya Nyagatare,wari wakinnye neza mu gice cya mbere hinjira Gatera Alphonse wa BTN TV wanahise atsinda igitego cyo kwishyura cy'abanyamakuru.

Ikipe y'Akarere ka Ngoma yari yatsinze igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Bakengana Janvier umukozi w'Akarere ka Ngoma,ushinzwe itumanaho nyuma yo gucenga ba myugariro b'abanyamakuru, umunyezamu Yussuf Ubonabagenda wa Radiotv10 yakurikiye umupira ntiyabasha kuwugarura uruhukira mu runshundura .

Abanyamakuru ntibashije kwishyura igitego cya gatatu kuko umukino warangiye batsinzwe ibitego bitatu kuri bibiri.

Nyuma y'umukino

Mu izina ry'abanyamakuru,John Bicamumpaka, Umunyamakuru wa RBA ,yavuze ko bagize igitekerezo cyo kugira uruhare mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage ariko baniyemeza ko nyuma y'ibyo bikorwa bazakina umukino wa gishuti uzahuza akarere n'abo banyamakuru.

Bicamumpaka yavuze ko igikorwa abanyamakuru bakorera mu Ntara y'Iburasirazuba bagizemo uruhare,ari icyo kugura ibikoresho by'ububaji byahawe urubyiruko rwavuye mu igororamuco, kugira ngo nabo bashobore gukora imirimo ibateza imbere,bityo ngo ibikorwa byo gufasha abaturage abanyamakuru bazakomeza kubigiramo uruhare .

Yagize"Buri mwaka tuzajya twegeranya ubushobozi kugira ngo tugire icyo dukora mu rwego rwo guhindura imibereho y'abaturage Kandi ntibizakorwa i Ngoma gusa, tuzabikora no mu tundi turere."

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma,Niyonagira Nathalie,yashimiye abanyamakuru bagize ikifuzo cyo gufasha abaturage guhindura ubuzima ndetse bakanategura umukino wabahuje n'abayobozi b'abakozi b'Akarere,asaba abanyamakuru gukomeza gufasha Leta mu rugamba rwo guhindura imibereho y'abaturage.

Ati "Leta irakora byinshi kandi itanga byinshi mu bikorwa Abaturage bishimira.Nk'abafatanyabikorwa mugomba kubidufashamo kugira ngo nabyo bimenyekane.Icyo tubizeza n'ubufatanye no kuzaborohereza mu kazi kanyu mukora, kuko ibyo mukora natwe bidufasha kunoza serivisi duha abaturage.Ubufatanye bugomba kuturanga kuko twese intego dufite ni uguteza imbere abaturage".

Meya Niyonagira yakomeje ati"Muri abafatanyabikorwa mu iterambere ry'umuturage kandi mwabitugaragarije haba mu mukino no gusabana ndetse n'igikorwa mwakoze cyo gufasha urubyiruko rwavuye mu igororamuco.Tuzakomeza gufatanya kandi abo mwafashije mukomeze kubaba hafi kuko mwababyaye muri batisimu mu rwego rwo kubahindurira imibereho" .

Abanyamakuru bagaragaye muri uwo mukino bakorera Ibitangazamakuru birimo, Radio TV10,Isango starRadio TV Izuba,BTN TV,Radio Salus,Umwezi Radio,Mama Rwa Gasabo TV, IGIHE.Com,Bwiza.com,Muhazi yacu na Real Rwanda.rw .

AMAFOTO yose y'umukino

Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw 