Ngoma:Ibigo nderabuzima birindwi byakirijwe moto zifite agaciro ka miliyoni zisaga 38Frw[AMAFOTO]

Ibigo nderabuzima birindwi byo mu karere ka Ngoma byashyikirijwe moto zitezweho kuzafasha abayobozi babyo ndetse nabyo muri rusange kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi mu buryo bwihuse.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025,cyayobowe n'umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose,aho yasabye abayobozi b'Ibigo Nderabuzima byahawe izi moto, kuzifata neza bakazikoresha mu nyungu z'abaturage hagamijwe kubegereza serivisi z'ubuvuzi bakirinda kuzikoresha mu nyungu zabo bwite.

Ibigo nderabuzima byahawe izi moto ni ikigo nderabuzima cya Rukira, icya Kibungo,icya Rubona,icya Rukumberi,icya Kirwa,ibitaro bya Kibungo ndetse n'ikigo nderabuzima cya Gituku.Ni moto zizafasha umukozi ushinzwe ihungabana ndetse n’abandi kuba bajya gusura abaturage bafite ibibazo by’ihungabana no kubafasha gukomeza kubona serivisi nziza kandi yihuse.

Izi moto zatanzwe uyu munsi,buri imwe ifite agaciro kangana na miliyoni eshanu n'ibihumbi magana atanu na makumyabiri mu manyarwanda(5,520,000Frw) zikaba zaraguzwe kubufanye n'Umushinga Interpeace binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC.