Umurima w’igikoni ni igisubizo cyoroshye cyo kurwanya igwingira-Visi Meya Mukayiranga

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza,MUKAYIRANGA Marie Gloriose,yasabye ababyeyi kugira umuco mwiza wo guhinga uturima tw'igikoni kuko ari igisubizo cyoroshye Kandi kirambye ku kibazo gihangayikishije cy'igwingira mu bana bato ariko anibutsa inzego z'ibanze gushishikariza abaturage kwitabira iyo gahunda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo guhinga uturima tw'igikoni bufite insanganyamatsiko igira iti: “Gira umurima w‘igikoni, ugire ubuzima bwiza”, ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Gashanda.

Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi, kuva tariki ya 27 Mutarama 2026 kugeza tariki ya 27 Gashyantare 2026, bukazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ Imirenge, Utugari, Imidugudu n’Amashuri, hagamijwe kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato no mu miryango muri rusange.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza MUKAYIRANGA Marie Gloriose,yashimangiye ko igwingira rikomeje kuba ikibazo gihangayikishije imibereho y’abana n’ahazaza habo, asaba abaturage bose gufata iya mbere bagahinga uturima tw’igikoni kugira ngo babone imboga n’ibindi biribwa byongera intungamubiri mu miryango yabo.

Yagize ati: “Umurima w’igikoni ni igisubizo cyoroshye kandi kirambye cyo kurwanya igwingira no guteza imbere imirire myiza. Turasaba buri muryango kuwugira umuco.”

Visi Meya Mukayiranga yakomeje asaba inzego z’ibanze, ibigo by'amashuri n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza ubukangurambaga no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa, kugira ngo kizagire umusaruro ufatika mu kugabanya igwingira no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.

Ubushakashatsi buheruka ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bwa 2019-2020 bwagaragaje ko Akarere ka Ngoma kari ku gipimo cya 37.3% mu kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.Ibi bipimo byaragabanutse kuko DHS ya 2020-2025 igaragaza ko bageze ku gipimo cya 26%, ibi bikaba biterwa n'uko hari gahunda nyinshi ziri gukorwa mu rwego rwo guhangana n'igwingira mu bana.

Ku rundi ruhande,umwaka ushize wa 2025,Ibipimo byafashwe mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi (MCH Week) ku bana bari munsi y’imyaka 2,akarere ka Ngoma kari kageze ku gipimo cya 11.2% mu kugabanya igwingira.